SUD-KIVU, CONGO – Hashize iminsi itarimikeya imitwe y’inyeshamba za Mai Mai itanye muri yombi n’ingabo za leta mu gace ka Uvira ndetse no mu nkengero zako, ibi bikaba byaratumye abantu benshi bahatakariza ubuzima ndetse abandi bakurwa mu byabo.
Kw’isonga haravugwa umutwe w’inyeshamba uyobowe na Amuri Yakutumba, umwe mu barwanyi bafite ubushobozi buhangana n’ungabo za leta mu karere.

Muri izi ntambara ariko, amakuru yagiye avugwako izi nyeshamba za Yakutumba zifite umusaada uva mu bihugu nk’uburundi arinabyo bibaha imbaraga zo kwihagararaho ,nubwo ariko bimeze gutyo, izi nyeshamba zabashije gukubitwa inshuro n’ingabo za leta ya Congo.
Abaturage kobarakangurirwa kuyoboka no gushigikira Yakutumba n’ingabo ze.
Amakuru atugeraho avuga ko nakazirimwe ku minsi 13/11/2017, Yakutumba yohereje umwe mu ngabo ze witwa Abdu gukoresha inama n’abaturage mu Kamanyola, inama yarigamije gusaba abaturage ko babayoboka ndetse no kubashigikira mu buryo bw’amafaranga.
Abandi bayobozi ba Mai-Mai bivugwako bishize hamwe na Amuri Yakutumba ni Nyerere, Kasereka, Karakara usanzwe abarizwa ku Mutarule ndetse n’uwitwa Bigaya.

Kugeza ubu amakuru atugeraho avugako Yakutumba ashinze ibirindiro mu Rubalika.Wakwibaza utese ni ukuberiki ariho yahisemo?
Ubusanzwe Rubalika ni agace babonamo ibyokurya bihagije, ikindi nyamukuru ni uko babasha kuba hafi n’Uburundi bivugwako nubundi babona inkunga y’imbonerakure biboroheye.
Amakuru atugeraho avugako mai-mai Nyerere,Kasereka ndetse na Abdu aribo begereye ikibaya ca Rusizi akaba aribo bambutsa imbonerakure bakazishitsa kwa Yakutumba , mu gihe rerero bari Rubalika biraborohera kuba babona umusaada uva mu Burundi igihe c’intambara .
Ikindi kandi gishobora gutuma bakambika Rubalika nuko mu gihe intambara yaba irose, byaborohera gufunga ibarabara Bukavu-Uvira kugirango batangire ingabo za leta zaba zitabaye .
Kuri uyu wa gatanu ku minsi 17/11/2017, mu Kamanyola habaye inama yubuyobozi aho bwaganirizaga abaturage ko batagomba kuyoboka inyeshamba za mai-mai. Amakuru yibyavuye mu nama akaba ataratugeraho yose.
Kiryama mu hashobora kubera imirwano ikomeye.
Amakuru atugeraho avugako kwishirahamwe kwa mai-mai n’imbonerakure z’iBurundi arukuberako hari abanzi ba perezida Petero Nkurunziza babarizwa ahitwa ku Kiryama, muri aba harimo abahunze uburundi nka Hussein Radjabu ndetse na Major-General Niyombare Godefroid, abanzi ba Nkurunziza bari kw’isonga.
Mu gihe iyi mitwe yose yisuganya, ntabwo byoroheye abaturage batuye kariya gace doreko aribo usanga bahagirira ibibazo mu gihe ibihugu n’inyeshamba bo bababyungukiramo, umuntu aribaza ibibazo igihugu kirimo bituruka ku kugundira ubutegetsi kwa perezida Kabila,ese igihe iyi mitwe yose yaba itanye muri yombi, leta ya Congo irarengera abaturage bayo ndetse n’ubutaka bwayo bwabaye indiri y’intambara !!!!!.
[democracy id=”current”]