Mikenke yongeye guterwa mur’iki gitondo

1
124

Mikenke, 6-Nov-2019:- Mur’iki gitondo c’aka Gatatu, abaturage ba Mikenke baravuga ko bagabweho igitero n’abarwanyi ba Mai Mai.

Umuturage waganiriye na imurenge.com, yatubwiye ko ku masaha ya mu gitondo ahagana isaha umunani (8h00′ p.m) aribwo umuhana wa Kivogerwa watewe. Yakomeje avuga ko abo barwanyi banyaze inka ninshi cane gusa umubare wazo nturamenyekana.

Undi muturage wavuganye na imurenge.com yatubwiye ko yabonye abasoda ba MONUSCO barasa ku barwanyi ba Mai Mai, bagerageza gukumira ibyo bitero bifashishije imbunde ziremereye.

Chef Mutware wo mu Mibunda, kur’ubu wahungiye mu Minembwe, avuga ko bumvise urusaku rw’imbunde ndetse banabona imodoka z’intambara za FARDC na MONUSCO zerekeza mu Mikenke.

Kasereka D. D, umuvugizi wa operasiyo Sokola II Sud ikorera muri Sud Kivu, avuga ko nta makuru afite yibyo bitero gusa akavuga ko niyo byaba byabaye ntanaco byageraho. Akomeza avuga ko igisoda ca FARDC gifite ubundi buryo busha kigiye gukoresha kugirango kirwanye imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera muri kariya karere minsi iri imbere.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here