MINEMBWE, SUD-KIVU:- Murwego rwo gukemura ikibazo cho kubura imbuto zogutera gihanze impunzi mukarere ka Minembwe, Université Eben-ezer de Minembwe” yihaye gahunda yogufasha impunzi nabaturage bomu Minembwe imbuto zibihingwa Ibishimbo,Rengarenga ndetse nimbuto za choux.
Bamwe mubaturage bahawe izi mbuto bo mumuhana wa Gitasha basuhukiye mu Minembwe barashimira iyi kaminuza kugikorwachiza ikomeje kubakorera barashima ko uyu munsi wagatanu kuminsi 28 ukwezi kwa kabiri umwaka 2020, bahawe imbuto aba basaba ko iyi kaminuza yakomeza kubafasha nkuko iriko ibikora doreko atariryambere ubushize kandi bahawe ibishimbo.
Kaminuza ya UEM, nimwe mu mashirahamwe yagobotse chane impunzi zakarere ka Minembwe ibapokeza ibyokurya nimbuto zagutera.
Kuruyumunsi wagatanu abaturage nimpunzi zo mu mihana ya Kiziba,Kivumu,Rudabagiza , nibo bagejejweho iyinfashanyo, mugihe kumunsi wakane iminsi 27 ukwezi kwa kabiri umwaka 2020 impunzi ziri mumihana ya wi Mishasho,Gahwera na Gishingo bahawe izimbuto niyi kaminuza.
Bamwe bahawe iyi nfashanyo kuraka gatanu baganiriye na Imurenge.com
Imurenge.com yakoranye ikiganiro na Hakizuwaremye Rugomba Eric, uhagarariye ibikorwa byiyi kaminuza mu Minembwe, maze avugako bakomeje niyigahunda kugirango bakomeze bafasha impunzi za Minembwe kuburyo bwubuhinzi murwego rwogukumira inzara muraka gache ndetse barateganya kuzakora ibindi bikorwa byinshi kugirango bafashe ababaturage.