Minembwe: Ubuyobozi bga Komini n’igipolisi bahagurukiye icorezo ca Corona Virus

0
143

MINEMBWE, SUD-KIVU:- Kubahiriza amabwirizwa yatanzwe na minisiteri y’ubuzima n’ibyingenzi kandi ni kubwinyungu  z’umuntu wese mu kubungabunga ubuzima bg’abantu. Ubu butumwa bgatanzwe n’ ubuyobozi  bga komini  ya Minembwe, iyobowe na Mukiza Nzabinesha Gad,  ubgo yaganiraga n’Imurenge.com ku gicamunsi c’ Akazirimwe, iminsi 30 z’ukwezi kwa gatatu.

Uyu muyobozi atangaje ibi nyuma yaho imwe mu myanzuro yavuye munama  yahuje abaturage b’ akarere  ka Minembwe n’ abayobozi  itubahirijwe. Mur’ iyo nama byari byemejweko m’ urwego rwo kwirinda indwara ya Corona virus  umudandaza  wese agomba  gushira amazi n’ isabune imbere y’ inzu adandarizamo.

Nyuma yiyo myanzuro byagaragayeko harabatarabishize mungiro ndetse abantu benshi bakaba bakomeje kuramukanya bahana amaboko kandi bitemewe m’ urwego rwo kwirinda icorezo ca Corona virus.

Igipolisi ca minembwe naco gihangayikishijwe n’ abaturage badashira mu ngiro imyanzuro yafashwe n’ubuyobazi baa leta hagamijwe kwirinda iki corezo.  MPC yegereye umukuru w’ igiporisi mu Minembwe Colonel Mwenda Thiery maze avuga ko mbere yuko bafunga abatubahiriza  aya mabwiriza bagomba kumvisa abaturage ibyo bagomba gukora kugirango birinde iyi ndwara.

Uyu muyobozi w’ igiporisi yavuzeko  bagiye guhaguruka n’ imbaraga zabo zose kugirango  barebe  abatubahiriza itegeko ryatanzwe n’ umukuru w’ igihugu rihakana kuramukanya hakoreshejwe amaboko, ndetse no kwirinda ihuriro ry’ abantu barenga 20, no gukaraba hakoreshejwe amazi meza nisabune.

Iki corezo kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bateri bake kw’isi ndetse no muri Africa by’umwihariko. Mur’iyi yinga dutangiye ubuyobozi bw’intara ya Sud Kivu bw’amenyesheje abaturage ko abantu babiri bamaze kugaragarwaho iki corezo mur’iyi ntara.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here