MONUSCO yahinduye umuyobozi

0
157

NEWYORK, USA –  Leila Zerrouguiukomoka muri Agerie niwe wagizwe umuyobozi mukuru wa Monusco, akaba yashizweho ku munsi wejo n’umunyamabanga mukuru wa ONU Anthonio Guterress.

Zerrougui asimbuye Maman Sikikou uzarangiza imirimo ye mu kwezi kwa mbere ku mwaka utaha. Leila Zerrougui asanzwe azi igihugu ca congo kuko yigeze kungiriza umuyobozi wa Monusco.

Leila Zerrouguini impuguke mu byamategeko ndetse n’uburenganzira bwa muntu doreko amaze imyaka myinshi akorera umuryango wabibumbye.

Yavutse  mu mwaka wa 1956 ahitwa Souk-Ahras muri Agerie, yagize uruhare rukomeye mu butabera bw’akino gihugu, mu mwaka wa 2000 yagizwe umukuru wurukiko rw’kirenga muri Algerie, mu myaka ya 1980-1986, yabaye umucamanza mu nkiko ntoya.

Mu mwaka wa 1998-2000, yabaye umujanama wa minisitiri w’ubutabera mu gihugu ce. Guhera mu mwaka wa 1993, Madame Leila Zerrouguini yabaye umurezi mu myanya itandukanye muri kaminuza zo muri Algerie.

Leila Zerrouguin tumwufurije imirimo myiza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here