MINEMBWE, SUD-KIVU – Nyuma yaho Radio Tuungane yatangiriye gukorera ndetse ikumvikanira mu Minembwe, ubu ngo yaba igiye gutangira kumvikana hafi muntara yose ya Kivu nkuko tubikesha bamwe mu bayobozi b’iyi Radio. Iyi Radio yarisanzwe yunvinkana muducye tumwe twa territoire y’a Fizi na Uvira, ariko ubu ngo ikaba igiye kwagura imbago aho izatangira kumvikana muducye twinsi tw’intara ya Kivu y’amaj’epfo.

Iyi radio yarisanzwe ikoreshwa na émetteur (imbaraga) zingana na 300W, ariko ngo kuri none abahanga mu gukora iby’ama radio (aba techniciens) bamaze iminsi ibiri bari gukora no kongera imbaraga iyi Radio aho bivugwa yuko yavuye kuri 300W ikagera kubushobozi bungana na émetteurs ya 1000W (1000 Watts). Ubu bikaba bivugwa yuko iyi radio yongerewe ubushobozi inshuro zitatu k’ubushobozi yari isanzwe ikoresha.
Tubibutse yuko iyi ariyo Radio yonyine isanzwe ikorera muri aka karere ka Minembwe ndetse akaba ari nayo Radio ya mbere yatangiriye imirimo yayo muri aka karere k’imisozi mire mire ya Minembwe.
Bamwe mu baturage bo mu Minembwe bakaba bashimira cane iyi ntambwe y’iterambere bamaze kugera ho kubw’iyi Radio kuko ngo ibageza ho ibiganiro ndetse n’amakuru atandukanye avugwa hirya no hino mugihugu ndetse no ku isi hose.