MINEMBWE,SUD KIVU- Nyuma y’igihe kitari gito amatorero yo mu karere ka Minembwe arangwamo amacakubiri ndetse no guhangana hagati y’abakozi b’imana bayoboye amatorero mur’ako karere, Umuhanzi Hakiza Gaby Charles, yahisemo inzira y’ibitaramo kugirango yongere azane ubusabane mu bakirisitu.
Icumba mberabyombi ca kaminuza ya UEMI cari cakubise cuzuye abantu baturutse imfuruka zine za Minembwe baje mu gitaramo umuhanzi Hakiza Gaby Charles yari yateguye.

Intego y’igitaramo yagiraga iti”Mana utwigishe kumenya kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubgenge, igipande canditswe muri Zaburi ya 92:12″.
Hakiza Charles, abicishije mu bihimbano biramya bikanahimbaza Imana, afite inzozi zo guteza imbere m’uburyo bg’umwuka urubyiruko rugenzi rwe rubarizwa mu karere k’ imisozi miremire ihanamiye Uvira. Uyu muhanzi avugako iki gitaramo ari itangiriro ritegura ikibanza kuko ibyiza biri imbere.

Muri iki gitaramo, umushitsi mukuru wari wacitabye yari umukuru w’iposita ya Minembwe, Nzabinesha Gad. Mw’ijambo rye yashimiye Gaby hamwe n’itsinda ry’abasore rya mufashije gutegura iki gitaramo.
Yakomeje agira ati” iki gitaramo kiziye igihe kubera ko harimo ubutumwa bukomeye m’uburyo bg’umwuka n’umubiri,bizana imitekerereza misha mur’ubyiruko rw’imurenge maze rukabyiruka rwitandukanya n’amacakubiri ari mu madini murako karere”

Gaby Hakiza abaye umusore wambere uteguye igitaramo mu karere ka Minembwe.
Ibi bije nyuma y’amacakubiri amaze igihe arangwa mu amatorero yo mur’aka karere, kutavuga rumwe kwabo byatumye ubusabane bg’abakirisitu bucumbagira kandi idini rigomba gushimangira urukundo mu bantu.
