MINEMBWE, SUD-KIVU – Nyuma yo kubona uburyo abantu bakomeje kunyagwa ibyabo n’abantu bitwaje imbunda, ishirahamwe Viber Cash Express, ryohereza amafaranga kuri Mpesa, AirTel Money, Orange Money ryatangiye imirimo yaryo mu Minembwe kubwo korohereza abagenzi ndetse na buri wese wifuza amajambere. Iri shirahamwe ryatangiye ibikorwa byaro mu Minembwe ku minsi 14/08/2018, muri Étage y’uwitwa Abbas yahoze ari aya Sosthene.

Nkuko tubikesha umuyobozi w’iri shirahamwe, Mwafrika, Nteziryayo Freddy, avuga yuko iri shirahamwe rifite icyicyaro gikuru mu Minembwe, ariko rikaba rinafite andi ma biro (Bureaux) muri Flo ya 14, Uuvira, Goma, i Nairobi ndetse na Uganda.
K’umuntu uri mu Minembwe arashobora kwohereza amafaranga aho tumaze kuvuga haruguru. Ibi ngo bikaba byaje munzira yo korohereza abagenzi ndetse n’abaturage ba Minembwe kuko benshi ngo bari basanzwe bagendana amafaranga bityo bikorohera abagizi ba nabi kuyabanyaga ndetse biranavugwa yuko hari n’abantu benshi bahakwa kuhasiga ubuzima.

Tubibutse yuko umuntu wese ashobora gushira amafaranga ye muri Compte y’a Bank KCB: 4402017556, iyi banki ikorera muri Kenya, Tanzania, Rwanda,no mu Burundi. Nyuma yo kohereza aya mafaranga kuri iyi banki umuntu arashobora kohereza ibisabya (bikenewe k’uza gufata ayo mafaranga) kuri WhatsApp cangwe messages isanzwe kuri telephone kugira ngo uwoherejwe aze gufata ayo mafaranga. Munzira yoroshe, nyuma yo kohereza amafaranga, umuntu arashobora kuja kuri biro cangwe akohereza ibisabwa kuri WhatsApp y’umuyobozi w’iri shirahamwe ukorera mu Minimbwe amafaranga yiwe agashikira uwo yayohereje munzira yihuse kandi isukuye.
Nyuma yo kuganira na Mwafrika Freddy yagize ati:
Wegere ye imwe muraya ma bureau wa kohereza amafaranga cangwe ukayashira muri Conti ya banki tumaze kuvuga haruguru. Kuri Mpesa, Airtel Money, Orange Money barayohereza ukanayafatira ahariho hose mugihugu cya Congo ndetse n’ahandi hose hari biro zacyu -Mwafrika Freddy –
Kubwa Mwafurika we akaba akangura abantu kwitabira servisi zabo kuko asaba abaturage kwirinda kuzaza batwara amafaranga yabo aho bagiye kubwo kwirinda abambuzi mu mayira. Abambuzi ntamunsi urengana nta muturage wambuwe amafaranga mu mayira nkuko Freddy abivuga. Ibi ngo bikaba ari intandaro yo kugira ngo bagabanye ubwambuzi bukomeje kuvugwa hirya no hino mugihugu.
Urashaka kohereza amafaranga yawe?
———–
Ngizi Addresse Zikurikira
MINEMBWE: Mwafrika Nteziryayo Freddy
Tél: +2438159058
FILO 14: Ngendahayo Étienne
Tél: +243827606885
UVIRA: Niyingize Senghor
Tél: +2432955476
GOMA: Nanzaninka Espérance
Tél: +243821488993
UGANDA: Robert
Tél: +250788336142
Twishimiye iyi service cyane, ariko ndabaza nimba abari mu Rwanda bo murabateganyiriza iki ugirango bashobore kohereza ifaranga muminembwe?
Imana ijimbere ibikorwa byiterambere ryiwacu.