Umuhana wa Kalunga warucumbikiye Mai Mai uzindutse ushya…

0
65

KALUNGA,SUD-KIVU –  None nakane ku minsi 05/07/2018, ahagana kugihe cy’isaha ya cumi n’imwe za mugitondo (5:00AM), imirwano ikomeye yongeye kumvikana mu muhana wa Kalunga. Aha ni muri gurupema ya  Balala y’amaja ruguru, muri teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’amaj’epfo.

Amakuru atugeraho avugako uyu muhana ubusanzwe ari umuhana wiganjemo abaturage bo mu bwoko bw’Abapfurero. Uyu muhana ukaba wari ucumbikiye inyeshamba za mai mai bivugwa ko izi nyeshamba zari ziteguye gutera mu akarere ka Bijombo.

Ubwo twaganiraga  n’umwe mu baturage bo mu bwoko bw’Abapfurero batuye muri uyu muhana, ku murongo wa telephone yavuzeko abateye uyu muhana ari abaturage ba Bijombo bivugwa ko bashatse kuburizamo umugambi izi nyeshamba za mai mai zari zifite kubatera. Bityo aba baturage bakaba bashakaga kuburizamo umugambi wo guterwa n’izi nyeshamba.

Kugeza ubu biravugwa ko mu baturage ntawahasize ubuzima, gusa ukuye ko bivugwa ko hamaze kugaragara umugore umwe wakomeretse ndetse n’umwana we.

Andi makuru nayo atugezeho avugako imihana ya Murambi na Kaluba nayo ishobora kuba yatwitswe n’aba baturage bateye inyeshamba za mai mai.

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here