
Nkuko tubikesha n’umwe mubagize umuryango we, umubiri wa Nyakwigendera Gadi Rurwanyintare watabarutse ku minsi 27/09/2017 i Nairobi azize uburwayi; umurambo wa Nyakwigendera uzahaguruka i Nairobi niposho ugere i Kigali mu Rwanda mbere y’ amasaha atandatu aho umuryango we utuye.
Nanone aho i Kigali hazanza habe ho gusezera ho bwanyuma Nyakwigendera Gadi. Nyuma yaho k’umugoroba nibwo umubiri wa Nyakwigendera Gadi uzerekeza i Bukavu aho naho naho bafite kumusezera ho bwanyuma mu masaha ya mugitondo cya niyinga. Umubiri wa Nyakwigendera Gadi kandi uzagera i Bukavu ahazabera umuhango wo kumusezera ho kubatuye i Bukavu, hazaba ari ku isaha zitatu za mugitondo (9am in the morning).
Nyuma yo kumusezera ho, Umubiri wa Nyakwigendera kandi uzerekeza kukibuga cy’indege aho uzerekeza mu Minembwe aho bafite kumushingura niyinga mu masaha arindwi (1pm in the afternoon). Gukura ikiriyo bikazaba nakazirimwe mu Minembwe.
Mugihe tukibategurira inkuru ya Nyakwigendera wakoze imirimo ikomeye kugeza atabarutse, turakomeza tubagezeho gahunda zose z’ikiliyo.
– Ubuyobozi bwa Imurenge.com twongeye kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera Gadi. Imana imuhe irihuko ryiza. Dukomeje kandi kwihanganisha umugore n’abana basizwe na Nyakwigendera Gadi. –