NAIROBI, KENYA – Mugihe Abanyakenya bose ndetse n’Abanyamahanga bari biteguye gusubira mo amatora y’umukuru w’igihugu kuncyuro ya kabiri, Raila Odinga wari uhanganye na mugenzi we Uhuru Kenyata uri kubutegetsi; bwana Raila Odinga yatangaje kumugaragaro ko atakicyitoje muri ayo matora. Nubwo hataramenyekana neza impamvu nyamukuru yatumye Raila Odinga abishinguka mo, ariko biragaragara neza ko byatejye urujijo hagati y’aya matsinda yombi.
Tubibutse kandi ko ku minsi umunani mukwezi kwa 8 k’uyumwaka 08/08/ 2017) aribwo habaye ho amatora y’umukuru w’igihugu kuncyuro ya mbere akaba ari babwo Perezida Uhuru Kenyata yegukanye intsinzi ye akongera kuguma mumwanya we yarasanganywe w’umukuru w’igihugu. Nyuma y’ayo matora nibwo Raila Odinga yahise avuga ko mugenzi we Uhuru kenyata yamurenganyije anregura ko hatakoresheje ukuri mw’itangaza ry’aya matora.
Twongere tubibutse yuko aya matora yari ateganyijwe ku minsi 26 y’uku kwezi kwa 10, turimo.
Nyuma yo kumva ayo makuru, Perezida Uhuru Kenyata yirinze kugira icyo abitangaza ho, ariko biragaragara ko hari ikibyihishe inyuma. Reka dutegereze turebe ikibyihishe inyuma.
REBA IFOTO MUNSI:
