Umukecuru w’imyaka 75 yafashwe ku nguvu n’abarwanyi ba Mai Mai

3
224

Minembwe, 17-10-2019:- Umukecuru  ufite imyaka 75 yafashwe ku nguvu n’abarwanyi ba Mai Mai ku munsi w’Akane w’iyinga ryashize, ubwo yahungaga ibitero bya Mai Mai yerekeza mu Minembwe, ibi bitero bikaba byari byagabge ku mihana y’Abanyamulenge.

Uyu mukecuru uvuga ko yari kumwe na mugenzi we maze bagwa mu mutego w’abarwanyi ba Mai Mai maze barabafata ubwo bari bahunze igitero cari cagabwe n’abo barwanyi bari bagabye m’Urugezi, muri zone ya Fizi.

Ibi byaje kwemezwa n’umwe mu baganga bitaye kur’uyu mukecuru ukorera kuri Hôpital général de référence de Minembwe, uyu muganga avuga ko babashije bamukoreye Ibipimo bagasanga yarafashwe ku nguvu.

Uyu mukecuru avuga ko yakorewe aya mabi nyuma yo kubambura ibyo bari bafite byose maze abarwanyi batatu bizo nyeshamba bamufata ku nkuvu barangije bamusiga aho, aho yaje gusangwa n’ abanda bahunga maze bakomezanya urugenzi.

Kanda hano hasi maze utegere ikigairo twagiranye n’uyu mukecuru

Iki kiba ari kimwe mu byaha byibasira inyokomuntu bikomeje gukorerwa Abanyamulenge mu misozi miremire ya Minembwe ibarizwa mu ntara ya Sud Kivu muri DR Congo. Ibi byaha birakorwa mu gihe ingabo za loni ziri mur’ako karere ndetse n’ingabo za FARDC ariko zikaba zitarabasha Guha umutekano aba baturage.

Mu mezi abiri ashize hari undi mukecuru nanone witwa Sifa Mupanya wafashwe n’aba barwanyi muri Karingi, kuva ico gihe kugeza ubu akaba yaraburiwe irengero.

Kur’ubu akarere ka Minembwe ko nyine kakaba kamaze kwakira impunzi zishika 71’000 zo mu bwoko bw’abanyamulenge, n’aho abanda bakaba barimo guhuga igihugu baciye Uvira, ivile ihana imbibe n’igihugu c’Uburundi.

Iyi mirwano imaze igihe kirenga imyaka ibiri, guhera mu Kane/2017,  ikaba imaze gusiga abantu babarirwa majana bamaze kuhasiga ubuzima, inka zishika ku 35’000 ziranyagwa naho imihana irenga 200 iratwikwa.

 

 

3 COMMENTS

  1. Sidabona ubwoko bwibicucu nkamwe mwagisebomwe kwisi mwambura gihugu mwe shame on you mwese ubwenge murabunga wamugani ninkubwika kurya arizo mubana nazo nibitekerezo ntaho bitaniye murananirwa guhaguruka ngo mutabare banyoko none muririrwa mwandiko KO babaroongo byari byaba c nitangiriro nabaso baza barongora bicucu

  2. ncuti bavandimwe banyamurenge ibyo muhura nabyo birababaje ariko namwe murishyura amasezerano mwaloranye na sjitani kagome nimwitandukanye nayo mutangire mivuge indimi zaho mwagiye mureke ikinyarwanda kuko mu ndimi za rdc ntakirimo mureke gushyigikira empire hima kuko les bantous bamente amacenge ya mwene wanyu kagome nta kizere basjobora kubahirira nimwe murimo gutotezwa kandi shitani mwiyegereje ibifitemo uruhare ngo mujye mu rwanda ishobore gutera rdc ngo barimo kubakorera genocide mwivuke ibyo impunzi za kiriba zizira ko mwe muri abacongo mani mwivanga mu kibazo cyu rwanda gute mufasja i rwanda kwiba rdc mukiyita les congolais muri ahibwo abagambanyi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here