Uvira imaze kwakira impunzi zibarirwa mu bihumbi z’Abanyamulenge

4
223

UVURA, SUD-KIVU – Kur’aka Kabiri, ku minsi 22/10/2019, ahagana kw’isaha zitanu za mugitondo (11AM) nibwo impunzi zirenga magana atatu (200) zigizwe n’umubare munini w’abagore n’abana bageze mu muji wa Uvira.

Abagera kw’ijana na mirongo inani na barindwi (187) nibo bahitiye kw’itorero rya 37ème CADC aho twasanze bariguhabwa imfashanyo ahanini igizwe n’ibyokurya ndetse n’imiti ikingira indwara nka Malaria.

Iki ni kimwe mu gihumba cakiriwemwo impunzi

Nkuko umwe mubahagarariye ishirahamwe Esaïe 61, risanzwe ryita ku mpfubyi n’abapfakazi yabitangaje, Asanga ibyo bashoboye gushiriza izo mpunzi ari akampembure. Avuga ko umubare w’impunzi kuva mu karere k’imisozi mire mire y’itombwe na Uvira ukomeje kwiyongera aho kuva n’Agatanu ku minsi 18/10/2019 kugeza uyu munsi w’ Akabiri bamaze guharura ingo majana atatu na mirongo ine nazirindwi (347) zigizwe n’abantu barenga igihumbi n’amajana bamaze kubarurwa niri shirahamwe. Esaïe 61 ibafasha mu gihe c’iminsi itarenze itatu kugirango babona ibyangombwa bibafasha kwambuka imipaka.

Abana bahabwa ibyo kurya n’abagira neza…

Birori D.D, umuyobozi w’iryo shirahamwe akomeza ahamagarira andi mashirahamwe y’abagira neza kugoboka izi mpunzi ndetse aranasaba kandi inzego za leta guhagarika igitoro c’amafaranga ari hagati y’igihumbi n’ibihumbi bibiri by’amafaranga y’amakongomani (1,000Frcs-2,000 Frcs); izi mpunzi zitozwa kuri buri bariyeri banyuraho kugirango bashike I Buvira.

Ibyo biruko biba mugihe none kur’aka Kabiri hongeye kuvugwa ibindi bitero mu mihana ya Marunde, Kivogerwa na Kigazura. Amakuru adushikaho nuko iyi mihana yatwitswe ndetse n’inka ziranyagwa n’inyeshamba za maï maï zifatikanya n’abarwanyi b’Abarundi.

Kanda hano hasi maze urebe mu mashusho uko byari bimeze

 

4 COMMENTS

  1. YEME BANYAMULENGE BENE DATA ESE UKU NIKI KIDUHUNITSE NGO TUNANIRWE GUTABARA IWACU MUHAGURUKE AHO MURI HOSE KWISI DUHURIRE MU MINEMBWE DUHANGANE NUMWANZI BITARUKO ISI IZATWOTA NUKUMIRWA KABSA NAGAHINDA GUSA GUSUZUGURWA BIGEZE AHA

  2. Mana yanjye abanyamulenge tuzarenganwa kugeza ryari dukomeze gupfa amahanga arebera koko ni akumiro! Tubaye abande koko Mana yanjye

  3. Wowe Witwa DUMBURI nagira nkubwire ko ntabwoko bujya mu bibazo butarabanje kuba mubisubizo URUGERO: Ndibuka rimwe iyo wabaga uri mumodoka irimo unyamurenge umwe iyo yahamagarwaga nko kuri telefone yabwiraga umuhamagaye ko ari mumodoka wenyine ntawundi muntu urimo!!! Kuko Abanyamurenge bangaga uwutariwe!! Ikindi Abanyamurenge ntimwashaga kuba mwashyingira undi utari w’umunyamurenge !! Mukagira ninsengero zanyu!!! Muti koza aba bahaye ubuhungiro …. Ubu muri mu bihano by’uwiteka Shalon! Mumeze ubu nka Leta ya Habyarimana Yovenari yari yiganjemo abakiga bangaga umuntu wese utari umukiga ariko byarangiye imana iyihiritse burundu namwe nimutagarukira imana ngo mukunde buri muntu wese imana izabata ishyanga (mwitaga aba Mai Mai ko ari utuntu turaho none twavutsemo Dawidi mwe muba Goriyati.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here