Barbara Bush, umugore wa Perezida George H.W.Bush, akaba na nyina wa Bush (umwana) yitabye Imana…

0
171

WASHINGTON, DC – Amakuru aturuka mu biro bikuru bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington DC ahamya yuko Barbara Bush yitabye Imana.

Mu itangazo ryasohowe n’umuryango wa nyakwigendera Barbara Bush rivuga ko uyu mubyeyi yitabye Imana ku munsi w’ejo nakabiri hashize. Biravugwa ko Barbara yari amaze iminsi agendana indwara y’ibihaha ndetse n’umutima nkuko byatangajwe n’umuryango we bwite.

Barbara Bush hamwe n’umugabo we George Bush ndetse n’umuhungu wabo George Bush…

Imbere y’abanditsi n’abanyamakuru, umuhungu we George W. Bush yavuze ko nyina yabaye umugore w’Umukuru w’Igihugu ndetse aza no kuba na nyina w’umukuru w’Igihugu aho Bush (ise) n’umwana we baje kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Barbara yari umubyeyi wakundaga umuryango we ndetse n’igihugu ce nkuko byatangajwe n’umuryango we.

Barbara Bush ari kumwe n’umuhungu we George Bush mu mwaka wa 2005…

George H.W Bush na Barbara Bush bari bubakanye kuva mu mwaka wa 1945, bakaba bari bashakanye imyaka 73 , yitabye Imana bakicubakanye na Bush. Yavukiye i New York mu mwaka wa 1925.

Tubibutse ko Barbara Bush yabaye umugore w’Umukuru w’Igihugu ubwo umugabo we, George H.W.Bush yayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu mwaka wa 1989 kugeza 1993, ndetse n’umuhungu we George W. Bush yaje gutsinda amatora yo mu mumwaka wa 2000 aho yayoboye kuva mu 2001 kugeza 2009.

Intwarikazi Barbara Bush ni umwe mu bagore babiri bivugwa ko  abagabo babo ndetse n’abana babo bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Barbara asangiye aya mateka na Abigail Adams, umugore wa John Adams nawe wabaye Perezida wa kabiri wa Amerika. Abigail nawe bivugwa ko umuhungu we John Quincy Adams nawe yabaye Perezida wa gatandatu wa Amerika.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here