Umuhango wo gukura ikiriyo ku mpunzi z’ abanyecongo zo ku Kiziba warashojwe ku minsi 16/04/2018. Nta muyobozi wa leta y’ ikigali cangwe bamwe mu bafatanya bikorwa bahakandagiye.
Mu mvura nyinshi ndetse banazengurutswe n’ inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, Impunzi z’ abanyecongo zashoje umuhango wo gusezera ababo baguye ku Kiziba.

Ku minsi 22/02/2018, umunsi utazibagirana mu mateka y’ abanyecongo, nyuma yaho zimwe mu mpunzi zabarizwaga mu nkambi yo ku Kiziba mu Rwanda zigera kuri 14 zihaburiye ubuzima. Bamwe mu bayobozi ntibariye iminwa mu gushinja leta y’ urwanda kuba yarabiciye bagenzi babo ubgo basabaga ko basubuzwa iwabo mu gihugu ca babyabye cangwa bagashakirwa ikindi gihugu ca gatatu ariko leta y’ urwanda ihakana ko itakoze ayo marorerwa.

Kwinubira gukomeza gutuzwa mu Rwanda ibi bije nyuma y’imyaka irenga mirongo ibiri (20) izi mpunzi zibarizwa k’ubutaka bg’urwanda, gusa impunzi zemeza ko bari bafite ikibazo c’ inzara kandi bakavuga ko leta yabakoreshaga mu nyungu z’ igihugu c’ urwanda ariko leta y’ urwanda ikaba yarabihakanye yivuye unyuma.
Nyuma yo guhura niryo sanganya, impunzi zateguye umuhango wo gukura ikiriyo, maze bagasezera bganyuma ababo baguye mur’ iryo sanganya.Ubuyobozi bga menyesheje imurenge.com ko batumiye inzego za leta ndetse n’ abandi bafatanyabikorwa bakorana gusa ntibabitabye.
Umushitsi mukuru ariwe muyobozi w’ inkambi, Louis Maombi, yamenyesheje abantu bari bitabiriye uwo muhango ko badateze narimwe gutezuka k’ umugambi biyemeje wo gutaha iwabo.
Umuhango ukaba waranzwe n’ indirimbo zo guhumuriza abasigaye ndetse n’ amajambo yo kubakomeza.
