Capitaine umwe n’umu escort we bo mungabo za FARDC bakatiwe igifungo c’imyaka 20…

0
253

HAUT-UELE, CONGO – Ku minsi 23/11/2017 umucamanza mukuru wo muntara Isiro muri province Orientale yatangarije abanditsi n’abanyamakuru kubyavuye m’urubanza rwa capitaine Papy Muhindo, n’umu escort we bo mungabo za FARDC.

Capitaine Papy Muhindo yaciriwe gufungwa imyaka 20 azira ibyaha bitanu (5) bikurikira:

  1. Icaha co kutubahiriza amategeko.
  2. Gukoresha ibikoresho bya gisirikare atari k’urugamba.
  3. Gukoresha iterabwoba (gukanga) umukuru w’intara ya Isiro.
  4. Kunyaga abaturage (Kwiba).
  5. Gufunga abantu atabifitiye uruhusha.
Ifoto – Google

Uru rubanza rwabaye nyuma yaho capitaine Papy afatiwe mumuji wa Wamba agerageje guhunga.

Capitaine Papy yafashwe ari guhunga yerekeza i Butembo, aho akomoka (aho umuryango we utuye). Yafashwe n’ingabo za leta mugihe yageregeza ga kwihisha ahunga.

Biravugwa yuko iyinga rishize capitaine Papy yageregeje gufunga umuntu abesha ko yatumwe kugira ngo amwake amafaranga. Nyuma yaho capitaine Papy yaje kwiba amafaranga agera ku 400.000 Fc (agera ku ama dollars 200 y’amanyamerika), yibye umukozi wa Commission électorale nationale indépendante (CENI) wari uvuye guhembwa umushahara we.

Umukuru wa ville ya Isiro, mwene wabo nuwo wibwe na capitaine Papy yagerageje kugaruza ayo bafaranga, nyuma yaho nibwo capitaine Papy yamubujije gukomeza kubisakuza anamubwira ko aramutse abivuze azamurasa akamwica.

Umu escort wa capitaine Papy we yaciriwe imyaka itanu y’igifungo. Iwe biravugwa yuko yakurikiza ga amategeko yahawe n’umukuru we capitaine Papy.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here