Muri iki gice cya nyuma kivuga ku ndwara y’umwijima, turabagezaho ubundi bwoko bw’ iyi ndwara bwitwa: Hepatite A.
Hepatite A iterwa n’iki ?
Hepatite A iterwa na virisi yitwa “ Hipatitis A Virus” (HAV). Yandurwa cyane cyane iyo umuntu yariye ibiryo cyangwa anyoye amazi byandujwe n’umwanda (wo mumusarani) w’ umuntu uyirwaye. Yandurirwa ahantu hari isuku nke ( nko gutegura ibiryo utakarabye intoki ,ukarabishije isabune). Na none, na yo yandurirwa no mu mibonano mpuzabitsina. Aho itandukaniye na Hepatite B na C ni uko itaba koronike kandi ntabwo ikunze kwica abayirwaye.

Ibimenyetso bya Hepatite A
Ibimenyetso byayo ni ibi bikurikira : umuriro , umunaniro, isesemi no kuruka, gucibwamo (guhitwa),kubabara mu nda ku ruhande rw’iburyo munsi y’imbamvu, kutagira appétit, amaso ahinduka umuhondo, inkari zijimye no kubabara mu ngingo. Ariko ntabwo abantu bose bagaragaza ibi bimenyetso byose icyarimwe. Kandi abantu bakuze (adults/adultes) nibo bagaragaza ibimenyetso kurusha abana.

Uburyo bwo kuyirinda
Umuntu ashobora kwirinda HepatiteA mu buryo bukurikira :
- Gukingirwa : Ikingirwa n’ inkingo zibiri, urwa kabiri rutangwa nyuma y’amezi atandatu.
- Gukaraba intoki ukoreshje isabune: (1)uvuye ku musarani, (2)mbere yo gutegura amafunguro, (3)na mbere yo kurya.
- Gusukura ( koza ) imbuto cyangwa imboga mbere yo kuzirya ari mbisi
- Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe ukirwaye Hepatite A.
– Kwivuza biruta Kwirinda –
Yanditswe na Munyampirwa Sebaganwa
Source:www.mayoclinic.org