Dr. Kigabo Mbazumutima yongeye kubaka izina mukarere ka Minembwe…

0
97

MINEMBWE, CONGO – Igikombe citiriwe intwari nyakwigendera Gadi Rurwanyintare ndetse n’ibikorwa byo kwubaka ikiwanja c’akabumbu k’amaguru mu Minembwe byasubukuwe nyuma yabo byari bimaze iminsi itari mike bihagaritswe no kutunva kimwe iki gikorwa.

Dr Kigabo Mbazumutima

Iki gikorwa co kubaka ikiwanja c’akabumbu k’amaguru gihagarariwe ndetse catangijwe na Dr Mbazumutima Kigabo utuye muntara ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kubijyanye n’iki gikorwa cari kimaze iminsi carahagaritswe, uyu munsi bahananye amasezerano hagati y’umuterankunga wa siporo (Sport) mu Minembwe ariwe Dr. Mbazumutima Kigabo na comité ya fédération y’akabumbu k’amaguru.

Iki gikorwa kikaba casubukuwe nyuma y’ibiganiro byabaye mu mwumvikano. igikombe kikaba kigiye kugomeza nkuko byari byemejwe kuva mbere ndetse n’imiromo yo gutanga umusanzu kubijyanye n’inyubako za stade murwego rwo kugaragaza ubufatanye.

Mumagambo yavuye mu biganiro, bunvikanye kwiyunvisa ko ibikorwa ari ibya bose ndetse ko abantu bose babikangurirwa, haba inzego za leta, amatorero, amasomo ndetse n’abaturage bose muri rusange. Na none impande zombi zikaba zishimira ababigizemo uruhare mu kongera kubahuza.

Tubibutse ko bahujijwe n’abayobozi bakarere barimo chef de poste, Mukiza Gady, chef de poste wa ANR Sosthene Serugaba, Umunyamakuru wa Imurenge.com ariwe Ngabo Vedaste na Préfet wa Ilundu Harera Joseph. Iki gikombe kikazatangira gukinwa mu Minembwe niyinga ku minsi 21/01/2018.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here