Ikibazo ca Soleil na Wendo cakemutse binyuze mu biganiro by’amahoro…

0
166

MINEMBWE, RDCONGO –  Inzira zibiganiro zirashobora guhindura byinshi mu rugendo rw’ubumwe no guhuza mu batuye akarere k’imisozi miremire.

Ikibazo ca Soleil n’umuryango wa Wendo cabonewe umuti ku munsi wejo n’Akabiri,12/12/2017, hakoreshejwe inzira y’ibiganiro.

Imbere ya bayobozi ba gisirikare, polisi, abamakanisa ndetse n’umuyobozi  wi posita nkuru ya Minembwe GADI MUKIZA NZABINESHA, soleil yagaruye inka  40 yariyakuye mu muryango wa Wendo.

Umuyobozi  wi posita ya Minembwe GADI NZABINESHA yatangajeko yashimishijwe n’ubushake bwiza bwiyi miryango yombi mu gukemura ikibazo hagati yabo mu mahoro.

GADI NZABINESHA kandi yaboneyeho gushimira inararibonye(les sages) z’abapfurero ndetse n’abanyamulenge bahagaze muri kibazo kugeza gikemutse.

Ku ruhande rw’abanyamurenge bwana  Bikino Mitabu, umuyobozi wa Karere k’Ilundu witanze cane  muriki kibazo, yashimwe uburyo Ik ikibazo cakemutsemo.

Venas Kibingira, umuyobozi wa Bapfurero mu Minembwe, yasabye ko leta igomba gukora akazi kayo amazi atararenga inkombe, uyu muyobozi kandi yasabyeko  ikintu c’umuntu umwe kitagomba kwitirirwa abantu  runaka.

Mu kurangiza iki kibazo byagateganyo, abapfurero bakaba bemeyeko bazishura Soleil ifaranga ze zose zingana na 15000$, mu gihe ariko byitezweko bitarenze nagatanu izi faranga zizaba zashitse zose, umuryango wabapfurero wasabwe kuba utanze bugwate ibibanza2 (parcelles) ndetse n’inka 7.

Soleil yanyazwe  n’abapfurero amafaranga angana na 15000$ i Kasiro ho Murugezi, nyuma yo kunyagwa aza kubihimuraho abajana inka 40 zose.

Umunyamakuru wa Imurenge.com uri mu Minembwe avugako kuva iki kibazo caba i mpande zose zitigeze zisinzira ahubwo zakomeje gushaka umuti kuri iki kibazo , abatuye kariya karere bakaba bashimira ababigizemo uruhare kugirango umuti uboneke nta ntambara ibaye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here