Igituntu n’indwara ikunze gufata cyane cyane ibihaha. Iyi ndwara iterwa na bagiteri (bacteries). Uretse ibihaha, igituntu gishobora gufata n’izindi ngingo harimo igufwa ry’umugongo, impyiko ndetse n’ubwonko.
Ibimenyetso by’igituntu
Ibimenyetso by’igituntu ni inkorora irenge ibyumweru bitatu cyangwa byinshi, gukorora ugacira amaraso, kubabara mu gituza, cyangwa kubabara mu gihe uhumeka cyangwa ukorora, kunanuka, umunaniro, umuriro, kubira ibyuya mu ijoro no kubura appétit. Mugihe igituntu cafashe impyiko, ugufwa ry’umugongo cyangwa ubwonko, ibimenyetso byacyo birahinduka, bitewe n’aho cyafashe. Iyo igituntu cafashe igufwa ry’umugongo, umuntu ababara umugongo, gifata impyiko umuntu akihagarika inkari zirimo amaraso.
Igituntu cyandurwa gite?

Mugihe umuntu urwaye igitutu akorora, avuga, yitsamura, aciriye (amacandwe), asetse cyangwa aririmba, umwuka we wanduza umwuka abantu bahumeka, bityo umuntu muzima yawuhumeka akandura igituntu.
Ni bande bafite ibyago byo kwandura igituntu?

Muri rusange, abasirikare b’umubiri (immune system) hari ubwo barwanya bagiteri zitera igituntu umuntu ntakirware. Ariko iyo batagifite imbaraga, umuntu aracyandura. Abantu barwaye SIDA, Diyabeti, Impyiko, amoko amwe ya Kanseri, n’abafite ikibazo cy’imirire mibi (indwara ya bwaki) baracyandura cyane. Abandi bakunze kucyandura ni abana n’abantu bakuze. Nanone abantu bakorera ingendo mu bihungu byiganjemo igitutu, na bo baba bafite ibyago byo kucyandura, kimwe n’abaganga bavura abarwayi b’igituntu, n’ abantu bari mu bucucike nko muri gereza no mu nkambi z’impunzi.
Wakwirinda igituntu ute?

Hari urukingo ruhabwa abana kugira ngo rubarinde kwandura igituntu. Uru rukingo ariko ntabwo rufasha abantu bakuru. Inkingo z’igitutu ku bantu bakuru ziracari mu igeragezwa. Umuntu urwaye igituntu ashobora kwirinda kucyanduza abandi akoze ibi bikuririkira:
- Kuguma mu rugo ntajye ku kazi cyangwa ku ishuli cyangwa ngo ararane n’abandi mu cyumba kimwe mu byumweru bya mbere atangiye gufata imiti.
- Gukingura amadirishya umwuka mwiza ukinjira mu nzu.
- Gukoresha, agatambara ka papier mouchoir (kuyishyira ku munwa) mu gihe uri gukorora, kwitsamura cyangwa guseka, hanyuma ukayita ahabugenewe.
- Gupfuka umunwa (kwambara mask) mu gihe uri kuvura umurwayi w’igituntu no gukarabisha isabune incuro nyinshi.
Icyitonderwa: Ni ngombwa kurangiza imiti y’igituntu ikunze gufatwa mu gihe cy’amezi atandatu.Kuko kuyihagarika cyangwa kuyifata nabi (rimwe ukayifata ubundi ugasiba cyangwa kuyifata ku masaha utandikiwe na muganga) bituma igituntu cyiyuburura kikagira ubukana buruta ubwa mbere, bikagora kukivura, bityo kikaba cyahitana ukirwaye. Ku bw’iyi mpamvu yuko umuntu yakwibagirwa gufata imiti neza, bisabwa ko buri munsi umurwayi ayifatira ku bitaro ahagarikiwe n’abaganga.
– Kwirinda Biruta Kwivuza –
Source: http://www.mayoclinic.org
Yanditswe na Munyampirwa Sebaganwa.