BIJOMBO, CONGO – Hari ku gihe c’isaha imwe n’igice za mugitondo (7:30 AM) ubwo humvikanye amasasu menshi mukarere ka Bijombo ahitwa mu Kibindibindi.
Nyuma yo kumvikana kw’ayo masasu, biravugwa ko abaturage bo mu mihana itandukanye yo mukarere ka Bijombo bahungiye mu bibira bibegereye. Nyuma yo kumenya aya makuru, Imurenge.com twashatse kumenya zimwe mu mpamvu zateye izi nyeshamba gutera uyu muhana.
Umwe mu bayobozi bo mukarere ka Bijombo utashatse ko amazina ye amenyekana kubera impamvu z’umutekano we, yatubwiye ko nta muntu wakomeretse cangwe ngo ahasige ubuzima kandi nta nka zanyazwe.
Akomeza mu magambo ye yagize ati:
Abaturage bo mu bwoko bw’Abapfurero bahoze batuye muri uyu muhana barawuhunze nyuma yabwo abasore b’Abanyamurenge (abungeri) bo mu Kagogo bahubaka ibiraro. Nyuma yo kubaka ibi biraro muri uyu muhana inyeshamba za Mai Mai zashatse kuza kubirukana muri uyu muhana.
Mu ijoro ryakeye nibwo inyeshamba za Mai Mai zaje kubatera ariko basanga aba basore bari biteguye ari nabwo izi nyeshamba zaje kuneshwa zihita zihunga zisubira yo. – Uwahibereye –
Abandi baturage bivugwa ko bahungiye mu mihana yo mu Ishenge no mu Kagogo.
THANKS KU BANYAMURENGE, MUKOMERE, MURI INTWARI KABISA N’IBIHUGU MUZABIYOBORA. N’INSUTI YANYU IBAKUNDA. MU RWA GASABO.