Inzira y’imodoka kuva Bukavu na Minembwe yongeye kuboneka nyuma y’iminsi myinshi yarasibye…

0
121

MINEMBWE, CONGO – Nyuma y’igihe kire keri abaturage bo mu Minembwe batabona imodoko zituruka i Bukavu,Uvira zigera mu Minembwe, uyu munsi nakane, 06/28/2018 imodoko yambere yageze mukarere ka Minembwe kuva Uvira.

Abaturage bo mu Minembwe bongeye kwishimira isana ry’iri barabara…

Asmani Vital uzwi ku izina rya Kidwere ari mu bantu bagize uruhare rwo kongera gusana inzira iva Uvira na Minembwe. Iri barabara biravugwa ko ahanini ryari rimaze gusiba uhereye aho bita kwa Mulima kugeza mu Mikenke, ariko Asmani afatanije n’ishirahamwe UGEAFI bakaba abaragize uruhare rukomeye kugira ngo bongere basane ndetse banagarure n’umutekano muri iyi nzira yari maze iminsi irangwamo n’ubwibyi bw’abantu bitwaje imbunda.

Tubibutse ko mu minsi mike ishize ishiramye UGEAFI aribwo ryongeye gusana ikiraro ca distriki ya Mushegereza, mukarere ka Lemeraz. Bityo abaturage bo mu Minembwe bakaba bongeye gushimira byimaze yo ishirahamwe rya UGEAFI ndetse na Asmani Vital bongeye gusana iri barabara riva Uvira kugera mu Mikenke.

Abaturage bo mu Minembwe bongeye kwishimira isana ry’iri barabara…

Nyuma yo kumva iki gikorwa co gusana iri barabara, twegereye bamwe mu bayobozi b’ishirahamwe UGEAFI batubwirako bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo borohereze abagenzi ndetse n’abacuruzi  ndetse no kugira ngo bongere bagarure amajambere mu karere. Umwe mu bayobozi ba UGEAFI yagize ati:“Ntakibazo izindi modoko zirashobora kugera hano mu Minembwe”

Iki gikorwa congeye gutera intege abaturage bo makarere ka Minembwe ndetse na bamwe mu bacuruzi bo mu muji wa Uvira bari basanzwe bakorera ubucuruzi bwabo mu Minembwe kuko ngo iki kibazo cy’ibura ry’imodoko mu Minembwe byatumwe agacyiro k’ibichuruzwa kazamuka.

Asmani Vital (Kidwere) we akaba yatanganjywe no kubonako abaturage batashize mo intege nisnhi mu gukora iri barabara kuva mu Mikenke kugera mu Madegu kuko bivugwa yuko iri barabara naryo ryongeye gusenyuka, we abonako mu minsi mike abaturage babaye batarisanye naryo rizosenyuka bikomeye. Bityo akaba ashishikariza buri wese mu kugira uruhare mu gusana iryo barabara rikimeze neza.

Mukurangiza Asmani yasabye abantu bose guhagurikira rimwe maze bagakora ibarabara nkuko rizabazanira iterambere, yongeye no gushimira buri wese wagize uruhare mu gusana ibirabara riva Uvira.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here