Dr. Kigabo Mbazumutima akomeje gufata iya mbere mu kuzamura amajambere mukarere ka Minembwe….

0
141

MINEMBWE, CONGO – Ejo hashize nakane ku minsi 28/06/2018 nibwo hamenyekanye amazina y’abakinyi b’akabumbu k’amaguru bazakina mu gikombe cyitiriwe intwari nyakwigendera Byabagabo Phillipe.

Dr. Kigabo Mbazumutima umwe mu bagabo bategura iki gikombe…

Abayobozi baya makipe ko ari 12 bateraniye hamwe mu nama kugira ngo bahabwe amabwiriza ajanye n’imyiteguro y’iki gikombe cyatanzwe na Padiri Mutware kuva mugihugu cy’ubu Faransa afatikanyije hamwe na Dr. Kigabo Mbazumutima kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Materdei, imwe mu amakipe akina akabumbu mu Minembwe.

Gusa iki gikombe cyihutishijwe iminsi bitewe n’urugendo rw’aba bagabo bombi mukarere ka Minembwe, bityo bikaba biteganijwe yuko imikino yose izaba mu iyinga rimwe gusa. Akabumbu kazatangira ku munsi 01/08/2018 karangire ku minsi 08/08/2018 ari nabwo abazatsinda bazahamwe impano yabo batsindiye.

Ikiwanja bazakinira mo akabumbu…

Abaturage ba Minembwe bakaba bishimiye cyane iki gikombe gusa ngo nuko batagihaye iminsi myinshi kuko ngo bifuza kureba bihagije iyi mikino y’aba basore bakomoka mukarere.

Ndore amazina y’ikipe zizakina muri kino gikombe:

  1. Materdei
  2. Ilundu FC
  3. Kakenge FC
  4. Kahwela FC
  5. New Heba FC
  6. Zamalecke
  7. Ouragan Sport
  8. Nyota kisombe
  9. Foresmi / Kipupu
  10. Victoire de Mangojeo
  11. Sumu Okapi
  12. Kamu

Abaza banziriza abandi muri iyi mikino bazakina niyinga ku munsi 01/08/2018. Buri munsi hazoza hakina amakipe abiri abiri kugira ngo bashobore kurangiza mu iyinga rimwe.

Dore abazatangira gukina niyinga:

  1. Materdei vs Nyota Kisombe
  2. Kamu vs Kahwela.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here