MINEMBWE, SUD-KIVU – Abanyamuryango bagera kuri 72 bibumbiye mw’ishirahamwe ry’ababazi bo mu misozi miremire ya Minembwe nibo bitabiriye amatora yo guhitamo abayobozi babo kuri aka Gatanu ku minsi 2.3.2018.
Umuhango wabereye muri Hôtel New Jerusalem mu Madegu centre. Userukira umukuru wiposita nkuru ya Minembwe ari nawe mwanditsi wi posIta ya Minembwe bwana Rubwiriza Kurimba niwe wayoboye uyu muhango akaba yanabanje kubagezaho ijambo rye ry’umunsi . Nyuma yijambo rya Kurimba baje gutanga amazina yabiyamamaje aribo, Desire Paluku Kaluhya, Kanyaruhuru na Mutambo Dieu donne.
Umunyamakuru wa Imurenge.com avugako amatora yanyuze mu muco kandi yarimo ubwisanzure, Kaluhya yagize amajwi 49 mu gihe Desire yagize 21, uwaje nyuma yabaye Mutambo n’amajwi 2.
kaluhya niwe ugiye kuyobora iri shirahamwe doreko ariwe wabaye umuyobozi mukuru ,mu gihe Desire agiye kumwungiriza hanyuma Mutambo akaba yagizwe umwanditsi mukuru.
Bigabo Bigirumwami, véternaire wi posita nkuru ya Minembwe, yashimye uburyo amatora yagenze maze asaba bwana kaluhya kuzakorana ni posita neza.
Tubibutse ko kaluhya asimbuye kuri uyu mwanya Zihashe Kaziru warumaze imyaka ine arumuyobozi wababazi mu Minembwe hose.