Ituri: abantu batanu baguye mu mutego w’abantu bitwaje imbuna…

0
191

ITURI, CONGO – K’umugoroba w’ejo hashize niposho abantu batanu nibo bishwe mugihe abandi batatu bakomereketse mugihe bahuye n’abantu bitwaje imbunda bateye abarinda ubuzima bw’inyamanswa za Okapi, Okapi Forest Reserve (OFR) mukarere ka Epulu, province ya Ituri.

Nkuko byavuzwe n’abatabaye nyuma y’iki gitero, iki gitero cabereye mu muhana wa Mayuwano, kw’ibarabara rigana ahitwa Luna, ni ku mupaka wa Ituri na territoire ya Beni.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Okapi aravuga ko Mwissa Muzaliwa, wari usanzwe arinda izi nyamanswa yari avuye mu rugendo rw’akazi muri Beni ari nabwo yahuye n’abagizi ba nabi bitwaje imbunda. Biravugwa ko yari ageze ahitwa Mayuwano ubwo yahuye n’abantu bitwaje imbunda batangira kurasa nyuma yo guhagarika imodoka yari itwaye uyu mukozi.

Nyuma yo kubona ko imodoka yarashwe, umudereva wari atwaye iyi modoka yagerageje kwiruka ariko ntibyakunda kuko hari kera bamwe bari barashwe. Imodoka yakomeje kwereje kwerekeza ahitwa Eringeti, aho aba bari bakomeretse baje koherezwa kwa muganga kugira ngo bashobore kwitabwa ho.

Nyuma yabwo niho abashizwe umutekano baje gutangaza ko abantu batanu aribo baje gupfa abandi batatu nabo barakomereka bya cane. Muri abo bakomeretse harimo na Mwisa Muzaliwa, umukozi wa Okapi Forest Reserve, wari watezwe n’abo bagizi ba nabi. Biravugwa ko aba bateze iyi modoka bari baje guhiga no kwica uyu mukozi Muzaliwa, ariko Imana iramurinda.

Nkuko abyivugira, Muzaliwa avuga ko abenshi baguye muri uyu mutego ari abaturage ba Epulu, aba baturage bari bateshe bavuye mu muji wa Beni aho bari batemberereye.

Kugeza kuri none, abakoze aya mahano ntibaramenyekana. Ariko abashinzwe umutekano bavuze ko inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza kugira ngo bamenyekane.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here