Leta y’ urwanda yangiwe kwohereza abasoda muri DR Congo…

0
174

Mu gihe hashize iminsi humvikana amakuru ko mu burasirazuba bga repubulika iharanira demokarasi ya Congo ko haba hari abasoda bakekwaho umugambi wo guhirika ubutegetsi bg’i Kigali, amakuru agera ku kinyamakuru ca imurenge.com yemeza ko leta y’urwanda yaba yarasabye leta ya congo kwohereza  abasoda bo kuja kurwanya abo bantu ariko ubgo busabe ntibgahabga agaciro.

M’ubusanzwe uburasirazuba bga leta ya DR Congo bubarizwamo imitwe myinshi yitwaje ibirwanisho  ndetse harimo n’irwanya ibihugu bihana imbibi na congo, by’umwihariko hakaba habarizwa n’umutwe wa FDLR, umutwe leta y’urwanda ivuga ko wiganjemo abakurikiranyweho ibyaha byakozwe ubgo habaga jenoside yo mu 1994.

Kur’ubu amakuru yakomeje gucicikana mu bitangazamakuru byiganjemo ibyo mu Rwanda avuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bg’u Rwanda uzwi kw’izina rya RNC waba urimo winjiza abasore mu gisirika hagamijwe guhirika ubutegetsi bg’i Kigali.

Umutwe wa RNC, n’umutwe ubutegetsi bg’irwanda buvuga ko ukora ibikorwa by’iterabgoba(Terrorism) gusa bamwe mu bayobozi buwo mutwe bakabihakana bivuye inyuma ndetse bakemeza ko bo barajwe inshinga no gukuraho umuyobozi mukuru w’urwanda bavuga ko ari umunyagitugu kandi adaha ubginyagamburiro abatavuga rumwe nawe.

Mu minsi yashize nibgo mu Rwanda habereye inama yahuje abashinzwe umutwe w’ubutasi, bakunze kwita G2, hagati y’igihugu c’urwanda na DR Congo. Amakuru atugeraho yemeza ko u Rwanda rwasabye ko rwakohereza abasirikare bagera kuri batayo (Batallion) kugirango ibe yahangana nuwo mutwe ivuga ko uri mu karere ka Itombwe.

Amakuru ava mu nzego zohejuru mu Gisoda ca Congo ku bantu batifuje ko amazina yabo yashirwa ahagaragara, yemeza ko leta ya Congo yanze ubgo busabe ikavuga ko uwo mutwe ntawe izi kandi ko habaye hari n’abahari ibyo byarangizwa n’urwego rushinzwe umutekano rw’igihugu ca Congo,FARDC.

Ibi bije mu gihe ingabo za Congo zikomeje kugarura umutekano mu bice bitandukanye by’igihugu aha twavuga nk’igikorwa co guhashya Mai Mai muri Kivu y’amajepfo kirimbanyije, ikaba yarakubiswe incuro abasigaye bahungira mu mahoko ya congo gusa naho bataguwe neza kuko barimo bahigwa bukware.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here