Mai Mai yongeye gutera imihana 3 mu Minembwe nyuma y’ibihuha byinshi by’ibitero kur’iyi komini

2
92

MINEMBWE, SUD KIVU – Nyuma y’ibihuha byinshi cane ko akarere ka Minembwe gashobora kugabwaho ibitero kandi, kur’ubu birangiye bibaye impamo.

Inyeshamba za Mai Mai zazindutse zitera umuhana wa kabingo kwa Gasare, Gakangara, na Muriza. kugez’ ubu imirwano ikaba ikomeje.

Amakuru w’ibyangiritse cangwase aboba baguye mur’ibyo bitero ntaramenyekana. Tuganira n’umunyamakuru wacu uri mu Minembwe yatubwiye ko abaturage babashije guhunga hakiri kare tore ko bari iteguye ibyo bitero.

Andi makuru atugeraho nuko ingabo z’igihugu zazamutse ku bwinshi kwitanga ibyo bitero bya Mai Mai.

Ibi bije nyuma yaho ku munsi w’ejo Mai Mai yanyaze inka z’abaturage ku Kivumu, inka zishika ku 150, nyamara ingabo za leta ntizabasha kuzigarura.

Ibitero bya Mai Mai k’ubufatanye na Red Tabara bimaze gukura abatari bake mu byabo ndetse bihitana n’abantu. Inka zimaze kunyagwa k’ubwinshi.

Bamwe mu banyepolitike babikurikiranira basanga ari intambara y’aka karere, abandi nabo ntibatinya kuvuga ko ari jenoside irimo ikorerwa Abanyamulenge.

Igikomeje kuba amayobera n’impamvu ibyihishe inyuma. Hari umwe mu bakurijurana politike y’akarere asanga Abanyamulenge barimo bazira kwanga kwifatanya n’abashaka guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza.

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here