Mai Mai yongeye kugaba ikindi gitero muri Groupement ya Balala Nord

3
110

Secteur Tanganyika, 09-Oct-2019:- M’urukerera rw’iki gitondo, Abanyakabara bagabweho igitero n’abarwanyi ba Mai Mai. Umuntu umwe niwe wakomerekeye mur’iki gitero, ariko inka ninshi zikaba zanyazwe.

Kabara yambere ndetse na Kabara ya kabiri, zibarizwa muri groupement ya Balala Nord, zika zazindukiye ku bitero bya Mai Mai, Imihana yatwitswe akaba ari kwa Mukiza bakunze kwita kuri CEPAC, kwa Byondo kuri Methodiste, ndetse na Nyarusanze.

Umwe mu baturage waganiriye na Imurenge.com yavuze ko batewe ahagana mu masaha y’isaha zitanu za mu gitondo (05h00′). Umwungeri uzwi kw’izina rya Musoni Rweribamba akaba ariwe warashwe gusa akaba akiri muzima, umubare w’inka zanyazwe nturamenyekana.

Iki gitero kikaba kibaye nyuma Gen Maj Sikabwe Fall aharutse mu Minembwe mur’iyi yinga maze aabsezeranya gukora ibishoboka byose akagarura amahoro mur’aka karere. Twabibutsa ko Gen Maj Sikabwe amaze igihe c’ukwezi kumwe gusa atumwe kuyobora ingabo zo muri zone y’agatatu ya gisirikare, uyu akaba ari imvikire y’aka karere.

Siwe wenyine kuko n’umukuru w’igihugu, Nyakubahwa F. Tschisekedi, ubwo yari mur’urugenzi rw’akazi mu ntara ya Sud Kivu uasezeranije abaturage ko azemera guhara ubuzima bwe kubw’amahoro y’iyi ntara.

Abaturage bakomeje gushira mu majwi umutwe wa Red Tabara kuba ufatanya n’abarwanyi ba Mai Mai kugirango banyage ndetse banasenyere abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

3 COMMENTS

  1. Mai nizina rihaye rikoreshwa ariko koturasenyerwa na leta ya Congo
    Gusa barasenyera abisenyeye , igihugu twaragitaye kirimo abasaza nabakecuru.

    Ntidupfane ba mai usenya urwe umutiza umuhoro.
    Biriya byatangiye umunsi twiyemeza ko tuvuye mugihugu kd tukagenda tuvugako dusenyewe na mai none ibyo twiyatuyeho bibaye Impamo mana babarira unwoko.
    Twakunze nkambi , ziburundi dukunda uzu rwanda dukunda iza Uganda na Kenya tuzirutisha , minembwe , mibunda , indondo na bibogobogo , none koturasarura ibyo twabibye!!

    Nkuko mai ibyo zihaye zikora byose nitwe baterankunga babo nkuko wambwira gute ko twirirwa tuboroga kumbuga nkaho ba mai atarabagabo nkatwe!!!!

    Murengewe abo wabyaye babaye ibigwari !!!
    Twakunze amahanga turakwanga ihangane!!!
    Usarire kugurana minembwe imisozi ya kibuye, ukagurana mibunda bwagiriza , ukagurana murambya ruyigi, nyakivara ukayigurana rurambo.
    Murenge Moore nkuko ntotwigishijwe indanga gacyiro zigihugu
    Ubutwari nubugabo nikumbuga na WhatsApp!!

    Amaboko yawe murenge ntiyamenye agaciro kawe ahugiye kuntoryi nasukuma zitera ubuheri!!

    Imbyeyi nababyeyi kobarangazwa abo babyaye bareberera!!
    Impfubyi ipfa ikuze murenge nawe usenyutse warufite amaboko!!!
    Nkuko abawe bahisemo kwibera mumakambi kugirango bagaburirwe na HCR .
    Imana itubabarire.

  2. Bene data nshuti bavandimwe nubwo bimeze gutyo hari abitanze ngo igihugu cyacu kigire amahoro kandi hari abariyo banze kugihara, none Imana itwibukire kurabo. ba NEHEMIYA barahari. gusa buri muntu amenye uruhari rwe mugusenyuka kw’imulenge ndetse no gukira kwaho. dufite umukoro ukomeye cyane

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here