Perezida George Weah agiye kwigabanyiriza umushahara…………

0
98

MONROVIA, LIBERIA  –  Perezida mushasha wa Liberiya, George Weah yatangaje kuri aka kazirimweko agiye guhindura itegeko nshinga ry’ikigihugu, avugako agomba gukuramo ingingo ivugako ubwenegihugu bugomba gutangwa hashingiwe ku ruhu rwumuntu.

Perezida  Weah yavuzeko ko agiye kugabanya umushahara ahembwa kuri  25%.Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi wakabumbu kamaguru, yatorewe kuyobora Liberiya ku minsi 22 z’ukwezi kwa mbere asimbuye Ellen Johnson Sirleaf, umugore wambere wabaye umukuru w’igiuhugu muri Afrika.

Mw’ijambo rye yagejeje kuri Sena, perezida Weah yavuzeko nta mpamvu nimwe yatuma habaho ivangura rishingiye ku ruhu .

George Weah, avugako bibabaje kubona abanyamahanga batemerewe kugira ubutaka mu gihugu, ku bwie asanga byarabateye kutiyumvamo igihugu.

Umukuru wa Liberiya kandi avugako abanyamahanga bagomba kugira uburenganzira ku bwenegihugu bwa Liberiya kuko abanya Liberiya nabo bahunze intambara mu myaka ya 1989 na 2003,  babonye ubwenegihugu mu bihugu byabakiriye.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here