Twatumwe n’Abanyamurenge batuye mu mahanga guhuza amoko yose atuye mu Minembwe.

0
180

MINEMBWE, SUD-KIVU – Itsinda ry’Abanyamurenge rigizwe n’abantu bane banimo umugore umwe nizo ntumwa zoherejwe mu Minembwe kuganiriza amoko ahatuye ndetse no gutanga indoro ku bahunze ndetse bakanakurwa mu byabo. Iri tsinda ry’aba bashitsi ryashitse mu Minembwe kuva n’Iposho ku minsi 13/04/2019.

Diaspora y’Abanyamurenge batuye hirya no hino ku mubumbe w’isi nyuma yo kubona ibibazo byagiye byugariza akarere ndetse n’abagatuye bagakurwa mu byabo, bohereje intumwa kugira ngo ziganirize amoko yose atuye muraka karere kugira ngo bose bakorere hamwe mu kugarura amahoro. Abagabo bane barimo umugore umwe nibo boherejwe mu Minembwe; aboherejwe ni Mbiringi, udamu, Muyaga, Mudahirwa (Absarome), na Rachel. Aba bose akaba ari imvukire zo mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe.

Tukimara kumenya aya makuru Imurenge News Agency yegereye Mbiringi, uyoboye iri tsinda ry’izi ntumwa aho yatubwiye ko bajye baserukira Abanyamurenge bose aho bari ku isi kugirango basure ndetse banahumurize abantu bose bagize ibyago muntabara iherutse kuba mu Minembwe; iyi ni intambara iherutse kubera muri secteur ya Lulenge.

Muri uru rugendo nanone izi ntumwa zikaba zatanze indoro y’amahuzu ku mpunzi zakuwe mubyabo, aba bahawe iyi ndoro ni bamwe mu baturage bo mu Biziba by’epfo na ruguru, Gasorokochi, ndetse na Gisombe kuko aba batwikiwe amazu ndetse n’ibintu ari nayo mpamvu bahawe iyi ndoro; gusa icya shimishije aba baturage ba Minembwe nuko hatakozwe ivangura ry’amoko mu gutanga iyi ndoro kuko buri muturage wese bakuwe mubye yahawe indoro ingana n’iya mugenzi we.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here