Umuntu umwe niwe witabye Imana mu gitero cagabwe n’inyeshamba za mai mai mu Gahwera…

3
169

MINEMBWE, SUD-KIVU – Nakabiri, ku munsi 01/10/2019 haravugwa amakuru y’umuntu umwe witabye Imana, umubari w’inka ninshi utaramenyekana nazo zanyazwe n’inyeshamba za mai mai mu mirwano yabereye mu Gahwera. Muri iki gitero bikavugwa ko umugabo witwa Binyamini mwene Zoziyamba yitabye Imana, uyu nyakwigendera yari Umusinzira wo munzu y’Abashombo.

Umurambo wa marehemu Binyamini waje kuboneka nyuma yicyo gitero cyaje gubizwa inyuma n’ingabo za leta, FARDC k’ubufatanye n’abaturage barwaniriraga amatungo yabo yanyazwe n’inyeshambaza mai mai. Gusa byari bigoye kumenya ibyangiritse muri iyi ntambara nkuko aba baturage bavuga yuko batewe amasaha mabi cyane kandi hari mumvura ninshi. Nkuko bamwe mu baturage babwiye urubuga http://www.imurenge.com bavuga yuko ari nta nzu n’imwe yatwitswe n’izi nyeshamba kuko ngo bigaragara yuko bari baje bafite intego yo gusahura amatungo.

Biravugwa yuko kugeza ubu bamwe mu baturage bakurikiye inka zanyazwe n’izi nyeshamba kandi aba baturage bivugwa yuko baherekejwe n’ingabo za leta. Ubu izi nyeshamba zikaba zahungiye Mwibumba, mu birindiro by’izi nyeshamba nkuko tubikesha abaturage bo mu Gahwera.

Nkuko tubikesha umwe mu baturage bari bakurikiye izi nka, utashatse ko tuvuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano we; avuga yuko ubwo bakurikiye izi nyeshamba. imirwano yakomeje ariko kandi batashoboye kubona inka zari zanyazwe n’izi nyeshamba.

Tubibutse yuko uyu muhana wo Mwibumba ariho ibirindiro by’izi nyeshamba byari biri ariko nta nka n’imwe muzanyazwe iharangwa binavugwa yuko izi nyeshamba zishobora kuba zazijanye ahandi hantu hataramenyekana. Biravugwa yuko izi nka zibwe mu ijoro rya Nakazirimwe ku minsi 30/09/2019.

Abaturage bo mu Gahwera bakaba bashimira ingabo za leta, FARDC kuba zabashije kwifatanya nabo mu kurwanya izi nyeshamba za mai mai ndetse n’indi mitwe yitwaje imbunda ikomoka mu bihugu bihanye imbibe na Republika Iharanira Demokrasi ya Congo.

Tubibutse yuko ku munsi w’ejo hashize Nakazirimwe, ku minsi 30/09/2019 izi nyeshamba za mai mai zashatse kunyaga inka mu muhana wo mu Karingi, aha ni muri secteur y’Itombwe. Nyuma y’iki gitero, biravugwa yuko izi nyeshamba zasubijwe inyuma kandi nta tungo na rimwe ryanyazwe.

 

3 COMMENTS

  1. Ni hatali pee none Denyse uragira uti Imana nibibuke? Bigaragara ko yabibagiwe!!! Ese waba uzi impamvu imana yabibagiwe? Ka nyikubwire 1-Abanyamurenge mwigeze kugira ivangura kuburyo iyo mwabonaga uwutari umunyamurenge mwamubonagamo nkumuntu usuzuguritse 2-Abari abacamanza babanyamurenge barenganyaga umuturagi utari umunyamurenge 3-Abanyamurenge bayoboraga amashuri baranzwe nurwango kubatari abanyamurenge nubu nuko. 4-Benshi mubanyamuryange bageze aho bibonamo ko ari ibitangaza (Utumana duto) 5-Benshi mubanyamuryange mufitiye urwango abanyarwanda babacumbikiye babaha ubwenegihugu imirimo muratunga none mubituye gufasha Kayumba Nyamwasa wa RNC. None nicyo gitumye Imana ibaha ibihano ngaho mubyakire kugeza igihe muzacisha bugufi . Hari imico nababonyemo mwabanyamurenge mwe imeze nki y’abahutu babakiga bategetse u Rwanda mbere ya Genocide yakorewe abatutsi. Abo bakiga babahutu baranzwe no kwiyemera, kuvangura abo badahuje ubwoko, kumva ari ibitangaza , kwihenura kubandi batari abakiga niyo mpamvu Leta yabo yarangiye nabi na se wabo Habyarimana ajya na nayo .. Kandi namwe niko Abanyamurenge muteye niyo mpamvu namwe muri bihano by’imana. Nimuce bugufi : iyi mpanuro nayihanuriye abakiga ntibumva !!! None namwe ndabahanuriye!!!

  2. Imana yigera yahana aba isliyeli ikoresheje nebukadinezali ariko nyuma iramuhana amara imyaka 7 arisha nkinyamanswa mu shyamba ntanarimwe Imana yigeze yirengagiza isezerano ryayo nabantu bayo reka ibahane mugabo izabarengera ihane uwo yakoresheje kubahana yongere izane ituze mubantu bayo baboneko dukwiye kubana amahoro twese nkabasangiye ururimi nsoze mbisabira ubumwe bwuzuye buva kumana nurukundo rutaryarya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here