MINEMBWE, SUD KIVU:-Bamwe mu mabayobozi gakondo mu misozi miremire ya Minembwe baratabaza amahanga. Nyuma y’ibitero bya Gahwera, uy’umunsi tariki 03/10/2019 hongeye kwaduka ibitero bikomeye byagabwe k’ubungeri b’inka mu Mibunda bo mu bgoko bg’Abanyamulenge. Inka zitaramenyekana umubare zanyazwe ndetse abungeri benshi bakaba baburiwe irengero. Biravugwako ibi bitero byakozwe n’inyeshyamba za mai mai k’ubufatanye n’inyeshamba z’Abarundi bo m’umutwe wa RED TABARA.
Bwana Bikino Mitabu avugako kuba ibi bitero byakorewe mu maso y’ingabo za leta ntizigire ico zikora biberekako ibyo umugaba w’ingabo za congo aherutse kuvugira mu Minembwe byar’amagambo yo kubafata kumaso. Uyu muyobozi gakondo avugako ubwo umugaba mukuru w’ingabo za congo aherutse mu Minembwe yabijejeko umutekano wabo ugiye kurindwa k’uburyo bushimishije.
Bwana Bikino arasaba amahanga guhagurukira ikibazo c’intambara zo mumisozi miremire ya Minembwe kuko ngo ibiri kuhabera bihohotera uburenganzira bwa kiremwa muntu.
Kanda hano hasi maze utegere ikiganiro Bikino Mitabu yagiranye na imurenge.com
Ibitero by’uyumunsi bigabwe k’ubungeri bari basigaye mu Mibunda mu gihe aka karere ntamuturage ukarangwamo bivuye ku ntambara zimaze iminsi zaribasiye akarere kwose k’imisozi mirere ya Minembwe, Fizi, na Uvira.
Ubutabazi bw’ibanze bukaba ari buke cane bivanye nuko umuhanda wa Uvira-Minembwe ufite umutekano muke k’uburyo PAM bitayorohera kugirango izamure ibifungurwa nkuko umuyobozi wa commune ya Minembwe bwana Mukiza GAD yabivuze ubwo yavuganaga n’Imurenge.com k’umunsi w’ejo n’Agatatu.
Nyabuna amahanga nadutabare ataribyo iwacu inurenge harakorerwa genocide
Ni ukuri abantu barashira amahanga arebera, natwe abanyamulenge ntitwashobora bariya bantu bashyigikiwe bafite imbaraga bazasanga habaye Genocide kandi twaratatse njye simbona icyo twakora abana ababyeyi abasore abakobwa abagabo bose bari kwicwa nabi cane rwose