BUKAVU, SUD KIVU – Umwana w’imyaka umunani wafashwe ku nguvu n’umupolisi uri mukigero c’imyaka 50, yagejwe mu bitaro bya panzi I Bukavu.
Ibi bibaye nyuma yaho intara ya Kivu y’Amajepfo ifashe gahunda yo gukorera ubutabazi bgihuse uyu mwana.
Umunyamanga wihariye wa Minisitiri Muller, bwana Mwungura Aimable, niwe waserukiye minisitiri maze aza gutega uyu mwana ba nyina. Avuga ko aribyo koko umwana yagejejwe mu bitaro akaba azatangira kuvurwa n’Akabiri. Kanda hano hasi utegere, Aimable Mwungura.
Iyi nkuru y’uyu mwana yababaje benshi, ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyamulenge, BGNYL, banze kubyihererana maze bavuga akababaro batewe n’ibyabaye kur’uyu mwana.
Biciye m’umuyobozi wabo w’uburinganire, Imelde Umutoniwase, bagize bati “birababaje cane kuba umuntu wakamubaye hafi akamubera umubyeyi ndetse akamwigisha ariwe umuhemukiye”. Yasabye umuryango mugari w’Abacongomani ko bareka kuzaza bahishira umwanzi kugirango amahano nkariya ntazongere kubaho.
Kanda hano hasi maze utegere ikiganiro yagiranye na INA.
Kur’uyu munsi w’Akazirimwe nanone nibgo habaye umuhango wo gushingura, Gapere Joshua, igipolisi gishinja gufata ku nguvu uyu mwana. Mur’uyu muhango, umuyobozi w’igipolisi mur’aka karere, Muyoboke Eric, yaboneyeho akanya ko kwiyama amajwi yose avuga ko nyakwigendera yoba yarishwe.
M’ubuhamya bgantanzwe, Gapere Joshua, bavuze ko yari umuntu ukora akazi neza yarashinzwe.
Tubibutse ko nyakwigendera yashinguwe muri kavukire ye Muruhemba.