ZONGO, CONGO – Ku minsi 22/06/2018 imodoka yari itwaye aba ministres i Zongo yakoze impanuka ariko Imana ikinga ukuboko bose bavamo ari bazima. Hari mu masaha ya mugitondo ubwo imwe mu modoka yari itwaye Azarias Ruberwa (ministère de la décentralisation) yakoze impanuka umbwo yari yerekeje mu birori byo gushira ahagaragara imwe munzu yubatswe n’ibiro bitanga umuriro (electricité), hydroelectric station II.

Muri iyi modoka biravugwa ko hari harimo abantu batandukanye ndetse harimo n’abana bato, ariko muri bo hakomeretse umwe mu barinda umutekano wa ministre Azarias Ruberwa.
Nkuko byemezwa n’umwe mu bari aho iyi mpanuka yabereye, yavuze yuko ubwo aba bose bari bagiye kwizihiza bino birori, imodoka ya Me. Azarias Ruberwa yagonze kandi ngo igitangaje nuko ibarabara ryari rizima, gusa ngo biremezwa ko feri cangwe bimwe mu byuma by’imodoka bishobora kuba aribyo byagize ikibazo bityo ngo iyi modoka ikora iyi mpanuka.

Nta muntu numwe wigeze ahasiga ubuzima nkuko byamezwa kandi n’ababyiboneye, ariko biravugwa yuko izindi modoka zagonzwe n’iyi ya ministre zagize ikibazo ariko nta muntu numwe mu bari bazirimo wahasize ubuzima.
Nubwo iyi mpanuka yabaye, biravugwa ko aba bakomeje urugendo rwabo kandi bashika mu birori hakiri kare ndetse ibi birori byahise bikomereza ho.