RDCONGO, SUD-KIVU – Ibi byatangajwe nagatatu ku minsi 20/6/2018, ubwo isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’impunzi.
Intara ya Kivu y’amaj’epfo yonyine ikaba ituwe n’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda bagera kuri 100.000, nkuko komisiyo y’impunzi, CNR yabitangaje.
Nk’uko Augustin Bulimuntu Kikuni, umuyobozi wa CNR mu muji wa Bukavu yabwiye abanyamakuru ko impunzi z’Abarundi bagera kuri 45.000 babarizwa muri Kivu nkimpunzi mu gihe Abanyarwanda bagera Kuri 41.000.
Umuji wa Bukavu ugaragaramo impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda bagera kuri 1,312 aba bakaba bakurikiranwa na CNR mu nshingano zayo.
Imibare yasohotse mu kwezi kwa 5 mur’uyu mwaka, yagaragajeko zimwe mu mpunzi zabashije gukwirakwira mu duce dutandukanye twa Kivu y’amaj’epfo cane muri Teritwari za Fizi na Uvira; utu duce twombi akaba arinatwo tuguma tugaragaramo intambara ndetse n’abaturage baho bakaba bahunga buri munsi bava mu byabo.
Impunzi zibarizwa mu nkambi zihabwa ubufasha butandukanye harimo kwivuza ku buntu, kwiga ku buntu ndetse n’ibindi byinshi bagenerwa ku buntu.
Kugeza ubu CNR ivugako ikomeje kuvugana na leta ya Congo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo kugirango izi mpunzi zose zitabweho doreko imfashanyo yabagenewe igenda igabanuka cane ku mpunzi zikomoka mu gihugu c’Urwanda.