Abadandaza b’imiti y’inka mu Minembwe barasaba leta kubagabanyiriza imisoro (Tax).

0
130

MINEMBWE, SUD-KIVU – Munama yahuje abacuruzi b’imiti y’inka n’abakozi ba leta bashinzwe ubworozi mukarere ka Minembwe, aba bacuruzi baboneye ho gusaba ubuyobozi kubagabanyiriza imisoro (tax) basabwa.

Iyi nama yabereye kubiro by’iposta ya Minembwe, ni murwego rwo kuganira kuburyo aba badandaza bakora akazi kabo neza ndetse no kunoza imikoranire yabo n’ubuyobozi bwa leta; hari ejo n’agatanu ku minsi 16/11/2018.

Bigabo Bigirumwami Timothée, ukuriye ubworozi mu Minembwe yasabye aba baciruzi gukora akazi kabo neza ndetse bakanakorana neza n’ubuyobozi bwa leta nkuko basanzwe babikora.

Byiringiro Livingston, ukuriye abacuruzi b’imiti y’ibitungwa yavuzeko bafite ikibazo c’imisoro basabwa na leta. Yavuze ko aya mafaranga basabwa ari umurengera kandi ko bayasabwa na servisi zitandukanye za leta; izi servisi ngo zikorana na posta ya Minembwe. Kubwabo ngo ntibazi “umwami baramya uwariwe” kurubwo bakaba basaba ubutegetsi kubagabanyiriza iyi misoro basabwa y’umurengera.

Mukiza Gadi Sebineza, umukuru w’iposta nkuru ya Minembwe nawe wabaye mur’iyi nama yavuzeko leta itabereyeho kugirango iburabuze abantu; ahubwo ibereyeho gukemurira abaturage ibibazo. Yasobanuye ko leta ikorera mukuri no mubwunvikane n’abaturage murwego rwo kubateza imbere kubw’umwihariko akarere k’imisozi mire mire ya Minembwe batuyemo.

Tubamenyesheko mur’iyi nama batanginje ibiganiro bavugako bazakomeza kugirana ibiganiro ubutaha kugirango batorere umuti ibibazo bihanze aba badandaza mu Minembwe.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here