
MINEMBWE – M’umwanya muto ushize niho twashoboye kwakira gahunda yo guherekeza no gushingura Nyakwigendera Rurwanyintare Gadi.
Umuryango wa Nyakwigendera wabanjije kubashimira mwese k’urukundo mwagaragarije umuryango we kuva aho mwakiriye inkuru yuko Gadi yitabye Imana, binyuze mu butumwa bw’ihumure, inkunga no kubaba hafi muri ibi gihe by’akababaro.
Dore uko gahunda imeze:
Itsinda ryashyizweho na komite y’i Nairobi niya Kigali ryifuje kubagezaho mu gahunda ikurikira.
Gahunda ya Niposho (None) ku minsi 14/10/2017
10:00: Amasaha yo gusezera umurambo i Nairobi, Kenya
15:00: Amasaha yo guhaguruka i Nairobi (Amasaha y’i Nairobi) kugera Kigali 15:30 (Kigali time).
16:30: Amasaha yo gusohoka mu kibuga Kanombe.
17:00-21:00: Imihango yo gusezeraho nyakwigendera i Kigali murusengero rwa NAZARENI Kicukiro
22:00: Amasaha yo guhaguruka Kigali twerekeza Bukavu
Gahunda ya Niyinga (Ejo) ku minsi 15/10/2017
8:00-9:00: Amasaha yo gusezera umurambo i Bukavu mu gitondo.
9h30: Amasaha yo kugera ku kibuga cya Kavumu Bukavu
11:00: Amasaha yo guhaguruka kukibuga cy’indege cy’i Kavumu i Bukavu
11:45: Amasaha yo kugera mu Minembwe.
13:30: Amasaha yo gutangira imihango yo gushyingura.
Imurenge.com, Dukomeje kwihanganisha umuryango wasizwe kandi tunihanganisha n’ubwoko bwabuze intari yacyu. Imana imuhe iruhuko ryiza.