Gahwera, 31-10-2109:- Mur’iki gitondo c’uyu munsi, abaturage ba Gahwera bazindukiye ku masasu menshi, amakuru atugeraho nuko ibyo bitero byari byagabwe n’abarwanyi ba Mai Mai.
Aya makuru yemejwe kandi n’umuyobozi wa Komini Minembwe, bwana Nzabinesha M. Gad, aho yavuze yuko aba barwanyi koko bateye Gahwera ahagana isaha zitanu za mugitondo (5h00′). Izi nyeshamba zikaba zateye ziturutse impande zibiri; iyo mu Gahwera niyo m’Urubunda k’Umusingi.
Aya makuru y’iki gitero akaba atabereye masha abaturage ba Gahwera, dore ko bavuga ko bari bamaze iminsi itatu bayazi, baraburiwe na bagenzi batishimira ibikorwa by’urugomo abarwanyi ba Mai Mai bakorera Abanyamulenge.
Iki gitero caje kwitangwa n’ingabo za FARDC maze zibasha gusubiza inyuma izo nyeshamba. Nyuma yaho umuhana wa Mikenke, aho bita mu Batuganyi, nawo ukaba watewe ndetse hanyagwa inka ninshi cane gusa tutaramenya umubare wazo. Kugeza ubu umubare w’ibyangirijwe byose mur’iyo mirwano yombi ntibiramenyekana.
Umuhana wa Gahwela ukababa ariwo muhana ugabura izone ya Fizi na Mwenga, ubarizwa ku birometeri icumi (10 kilometres) na Minembwe rwagati bakumze kwita mu Madegu.
Umubare w’impunzi ukaba ukomeje kwiyongera muri Minembwe k’uburyo biteye impungege cane hatagize igikorwa mu gihe ca vuba na bwangu. Ibi bibazo by’intambara bikaba byarakomehe kuba bibi cane nyuma yaho abarwanyi bavuye mu gihugu c’urwanda n’uburundi bashinze ibirindiro mu karere k’imisozi miremire ya Uvira, Fizi na Mwenga.
Umutwe abaturage bakomeje gushira mu majwi ko ubabangamiye, ni Red Tabara, washinzwe ndetse ugafashwa n’igihugu c’urwanda nkuko ama raporo mpuzamahanga abyemeza.
Ntabwo byoroshe kabisa red tabara niba Koko urwanda arirwo rubafasha.
Muhumule dufite I’mama iturwanirira subwa mbere intambara nkizo tuzirwana kd tugatsinda.
Imana idaca irwakibera irahari.
Kandi turacya senga kugeza ubu.
I can’t believe this birababaje cyane kubona u Rwanda rwakira abanya libya harabanyarwanda barikwicirwa kubutaka bwabandi @mulenge ni muri simurwanda sinumva impamvu rero rudakurayo abarwo ngo rubakere ubutaka bwabo kuko abanyamulenge nabanyarwanda ntago arabacongomani