Imurenge.com yifatanije n’igihugu c’u Rwanda mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24…

0
183

KIGALI, RWANDA – Nkuko bisanzwe mu gihe nkiki, buri kwezi kwa kane u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bose aho batuye ku isi bibuka jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Iki cunamo co kwibuka izi nzirakarengane gikorwa uhereye ku minsi 7 y’ukwezi kwa kane kwa buri mwaka aho kimara iyinga ryose, kuko ubu bwicanyi bw’izi nzirakarengane bwabaye mu minsi irenga ijana (more 100 days). None ku minsi 07/04/2018 nibwo mu Rwanda hatangijwe iki cunamo co kwibuka izi nzirakarengane zazize uko zaremwe; binavugwa ko abahitanwe na jenoside ari abantu bagera kuri miliyoni.

Perezida Paul Kagame n’umufasha we bibuka izi nzirakarengane zazize uko zaremwe…

Mu gutangiza uyu muhango wo kwibuka izi nzirakarengane, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mw’ijambo ry’ihumure yahumurije imiryango yose yasizwe ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange aho yavuze ko atari imiryango yonyine yabuze izi nzirakarengane ahubwo u Rwanda ndetse na Afrika byabuze intwari n’intwarikazi zazize uko zaremwe. Perezida Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda kuzirikana ubumwe, umuco n’urukundo ndetse anabibutsa kuja kure y’amacakubiri y’ivangura ry’amoko dore ko aya macakubiri ariyo yatumye izi nzirakarengane zicwa.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here