KIZIBA, RWANDA – Hashize iminsi itari mike inkambi ya Kibuye, mu Rwanda havugwa kuba hari umutekano muke, ni nyuma yaho hakomeje kugaragara Police y’u Rwanda iza gufata bamwe mu bayobozi b’iyi nkambi ya Kiziba. Nyuma yaho leta y’u Rwanda yohereje Police gufata bamwe mu bayobozi kugira ngo babazwe impamvu izi mpunzi zigaragambya, Minisiteri ishinzwe kwita ku mpunzi mu Rwanda yafashe icemezo co gufata abayobozi bakekwa kuba aribo bateza umutekano muke kandi bakangurira izi mpunzi guteza akajagarai mu gihugu nkuko aba bayobozi ba babyivugira.
Uyu munsi wa nakazirimwe, ku minsi 30/04/2018 mu gitondo nibwo leta y’u Rwanda yatangaje ko iperereza ryakozwe kandi byemezwa neza ko aba bayobozi b’inkambi bari babifite mo uruhari, dore ko bakagombye kubuza izi mpunzi gukora iyi myigaragambyo ariko ngo babiteye umugongo.
Mw’itangazo ryatanzwe na leta y’u Rwanda ryagize riti: “Byukuri hari icyihishe inyuma y’iyi myigaragambyo kuko bitumvikana impamvu Komite ihagarariye izi impunzi yari ifite imbaraga zo kubuza izi mpunzi guteza umutekano muke, ahubwo bigaragara ko ahubwo aba bayobozi bashigikiye izi mpunzi mu guteza umutekano muke.”
Nyuma yo kumva aya makuru, twegereye bamwe mu bayobozi b’inkambi ya Kiziba kugira ngo twumve icu bavuga kuri iri tangazo ryatanzwe na leta y’u Rwanda.
Umwe mu bayobozi utashatse ko amazina ye ashirwa ahagaragara yagize ati:
Yego iri tangazo natwe twaryumvise, ariko ayo makuru ntabwo ariyo kuko uyu munsi mugitondo nibwo Police ya leta y’u Rwanda yagerageje kwinjira mu nkambi y’impnzi hanyuma natwe turabitanga nkuko bisanzwe. Police yagerageje kurasa ibyuka biryana mu maso, nyuma iza gukomeretsa umwana w’imyaka 12 y’amavuka kuko we yakubitswe inkoni iramukomeretsa. – Uwaduhaye amakuru –
Nyuma yo kutumenyesha aya makuru yavuze yuko uyu mwana wakomeretse kuri ubu ari mu bitaro kwa muganga aho akomeje gukurikiranwa na muganga. Yongeye kandi kutubwira yuko Police kandi yongeye kugaruka mugihe c’isaha zitandatu za kumanywa (12PM) ari nabwo barashwe amasasu atari make ariko ngo kubw’amahirwe nta muntu n’umwe wahasize ubuzima.
Tubibutse yuko izi mpunzi zimaze imyaka irenga 22 zicumbikiwe na leta y’u Rwanda, ntizasubiye iwabo zikomoka, ntizabaye abanyarwanda kuko u Rwanda rwigeze gutanga amahirwe yo kubaha ubwene gihugu, ariko benshi muri izi mpunzi banze kwitwa Abanyarwanda kuko bumvaga ko bazasubira iwabo.
Kugeza kuri none, leta y’u Rwanda icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 160,000 zikomoka muri Congo ndetse n’u Burundi.