Menya amateka y’intwa Mushishi karori n’imirimo yakoze…

0
195
Intwari MUSHISHI KARORI

Hari abadusabye kuvuga bimwe mu bigwi by’intwari z’Abanyamurenge.

MUSHISHI KARORI: Amateka arambuye y’iyi ntwari ni menshi cane, ariko tumuvuze mu ncamake, bivugwa yuko Mushishi ariwe wazanye igitekerezo co kwirwanaho, yanga ko tuzibagirana. Kubera iyo mpamvu, ari mu bantu bake ba mbere baguye mu ntambara ya Murere mu myaka ya za 60. Iyi ntwari yaguye mu kibira ca Gafinda. Mushishi yari ahanganye n’abamurwanyaga, dore ko yabarwanyaga afite umuheto mu gihe ibo bamurasishaga imbunda. Mbere yuko bamurasa, bivugwa yuko muri iyo ntambara yahatsinze abatari bake abarashishije imyambi. Ikindi kivugwa kuri iyi ntwari, bivugwa yuko ariwe wakoze ibarura rya mbere ry’ubgoko bg’Abanyamurenge. Yari umugabo w’intwari watinywaga n’abantu bose, abazungu ndetse n’andi moko.

Tuzagenda tubagezaho amateka mu ncamake y’intwari imwe imwe. Igikuru mwigirire icizere kandi ubutwari bgaranze ba sogokuru namwe bubarange. Mukundane nkuko bakundanaga. Muhumure turiho kandi turakomeye. Iyadushije muri iriya misozi ntisinzira kandi ntihunikira.

Intwari Mushishi karori yavutse mu mwaka wa 1895. Dore bike bya muranga ga:

1. Niwe wambere mubanyamulenge wubatse inzu ya manjanja.
2. Niwe wubakishije amasomo mubambere muri moyen plateau na haut plateau.
3. Yari umwami abapfurero na bavira nabanyamulenge bahuriragaho bose.
4. Yakoranye nabazungu igihe cubukoloni ariko bakamutinya.
Yigeze gukubita umuzungu ngwarangize aja kuburanira yuganda avuye Congo atsinda urubanza.

5. Yari imfura ihebuje wagabiraga abatishoboye mbese ingeri zose. Kuburyo yari yaravuze ngo yifuza kuza ashingirana nabakene kugira ngo abazamure.
6. Kubera ubuntu yagiraga byatumye akura abanyamulenge mumigenzo yo guhora baja kurira ubunane(bonne année) mubapfurero niwe wafashe impfizi ye yarizwi mukarere arayibaga ahamagara abanyamurenge buri wese atahana ubunane. Kuva ubwo imihango yo kubaga inka kubunane iratangira.
7. Niwe mu Abanyamurenge wambere waguze imodoka.
8. Yakundaga ubwoko n’igihugu
9. Yari umukozi wakoreshaga amaboko ye nibyo atunze. Hari ngwigihe yageza azunguruka umuhana ngo yasanga umugore utahinze ngwaka mubwira ngo nibumva ko hari uwatatse ngo yibwe ngo ankete ngo niwe zitangiriraho….
10.Yari intwari kurugamba ntiyagiraga icho atinya niwe wambere waremesheje abanyamurenge ubwo ubwoko bwari bubuze iyo bwerekera arema umutwe wingabo bahanganira n’umwanzi muri gafinda baja kurugamba avuze ngo nibabona apfuye yari yateye umwanzi umugongo ngo ntibakamuhambe.
Urwo rugamba nirwo yaguyemo nkumugabo muri 1966.

Intwari MUSHISHI KARORI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here