MINEMBWE, SUD-KIVU:- Itsinda ry‘ingabo za leta ya Congo kuva Uvira ziyobowe n‘umukuru w’ingabo za FARDC (commandant secteur opérationnel sokola 2) muri Kivu y’Amaj’epfo (Sud-Kivu), General Gaby boswane aherekejwe n’ingabo za MONUSCO (affaires civiles) biriwe mu Minembwe uyu munsi w’Akane, tariki 27/02/2020.

Mu kiganiro yakoranye n’umunyamakuru wacu uri mu Minembwe General Gaby, yavuze ko kugira ngo intambara ziri mu Minembwe zishire ari uko abaturage ba Minembwe bafata ikibazo nk’icabo batitaye kubantu bakomeje kubosha bababesha ngo ni bakomeza amacakubiri kandi ko amoko yose atuye mi Minembwe agomba kunvikana kugira ngo bagere kuntego yabo y’amahoro arambye.
General Gaby yavuze kandi ko uyu munsi yashoboye kuganira na bamwe mu bayobozi baserukiye ubwoko bw’Abanyamulenge ariko kandi ko guhura n’andi moko. Yavuze yuko ibi byose ari kugira ngo akomeze gushakisha amahoro n’umutekano by’akarere ka Minembwe.
Tubamenyesha yuko kugeza ubu abaturage b’akarere ka Minembwe batavuga rumwe n’ingabo za FARDC zikorera muri kano karere kuko aba baturage bavuga yuko izi ngabo zikomeje kubahohotera. Abajijwe ibyerekeye iki kibazo, General Gaby kibazo yavuze yuko ubuyobozi bw’izi ngabo za FARDC zikomejye gukora inshingano zqbwo kandi ko intambwe ya mbere igomba guterwa n’imyitwarirw y’abaturage.
Arangiza ikiganiro yakoranye na http://www.imurenge.com, General Gaby yasabye imitwe yose y’inyeshamba kurambika intwaro hasi kuko ibyo bakomeje gukora byaha ari ukwangiriza amatungo n‘ubuzima bw’abaturage, ariko ko igikenewe ari amahoro akenewe kurusha byose.
Kuruhande rwa MONUSCO, umukuru w’ibiro byayo nawe wasuye aka karere kuva Uvira, Ganda Abdourahaman yavuze yuko bakomeje kwiga ku kibazo c’akarere ka Minembwe ndetse no gukorana n‘igisirikare ca leta ya Congo kugira ngo bashakishe amahoro y’akarere kose kandi ko bagiye guteguza inama nini. Iyi nama ikaba iziga ku kubazo c’umutekano w’akarere kandi ko izabera mu Minembwe.
Nage