KIGALI, RWANDA – Nkomezi Alexis, umwe mu baririmbyi bakomeye basanzwe baririmba muri Gisubizo Ministries yamaze gushyira hanze indirimbo nshya Cannan. Nyuma yo kumva iyi ndirimbo uburyo ukozwe mo, Imurenge.com, twashatse kuganira nawe tumubaza amateka y’iyi ndirimbo dore ko ifite amagambo arememreye.

Uretse kuba aririmba muri Gisubizo Ministries Nkomezi n’umuririmbyi wa Rehoboth kandi asanzwe afasha abandi baririmbyi batandukanye bakora umurimo w’Imana mu gihugu c’u Rwanda ndetse hari na amwe mu makorari Nkomezi agiye afasha mu gutunganya indirimbo zabo, haba mu majwi ndetse no mu ma Concerts atandukanye.
Nkomezi yagize ati:
Iyi ndirimbo izinzemo ubutumwa bw’ubwoko bubiri kuri njye.
Icyambere nuko Canaan nizeye kuzayigeramo kandi nkaba nifuriza buri wese kuzayigeramo. Aha ndavuga Ijuru ryateguriwe abera, igihugu cy’amata n’ubuki,; iki ni igihugu Imana yasezeranyije abayizera bose.
Icya kabiri nuko hari ibyo Imana yadusezeranyije kandi nabyo tugomba kubona cyangwa se kugeramo nkuko Imana yabivuze, nabyo tuzabigeramo, tuzabibona, tuzagera iwacyu. – Nkomezi Alexis –
Tuganira nawe yakomeje avuga yuko yifuriza buri wese kuzagira ayo mahirwe yo kuzagera muri Cannan y’Imana. Nyuma yagize ati: “Cane cane iyi ndirimbo nituye Papa wanje umbyara kuko nawe ari mu bantu nifuriza kuzagera mu bwami bw’Imana.
Nkomezi yakomeje agira ati:
Abakunzi banjye ndetse n’abankurikira, ndabasaba gukomeza gukurikira ibihangano byacyu ndetse no kudushigikira muburyo bwose cyane cyane ubw’ibitekerezo kuko urabona aribwo tugitangira iyi gahunda yo gukora indirimbo ku giti cyacu, ariko hamwe nabo tuzagera muri Canaan yacu Imana yadusezeranyije
Mu kiganiro Nkomezi yagiranye na Imurenge.com akaba yaradutangarije byinshi kumuziki we ndetse no kuri iyi ndirimbo nshya yashyize hanze.
Tegera indirimbo Cannan