Ruhanga Paul Bigangu niwe wagizwe umuyobozi w’ibiro bikuru by’uburezi mu karere ka Minembwe…

0
159

MINEMBWE, SUD-KIVU – Ibirori byo kwimika ku mugaragaro umukuru w’ibiro bikuru by’uburezi  mu Minembwe byabaye kuri uyu munsi  wa Kane tariki 05/04/2018.

Ihari ku gihe c’isaha zitatu za mugitondo ubwo indege yituye ku kibuga ca Kiziba. Iyi ndege yari izanye intumwa za minisiteri y y’uburezi bw’amasomo abanza, ayisumbuye ndetse naza kaminuza mu ntara ya kivu yamaj’epfo. Izi ntumwa zikaba zarizije guhangura ku mugaragaro ibikorwa by’ibiro bikuru by’uburezi byari bisanzwe bikorera mu Minembwe.

Izi ntumwa zari ziyobowe Jean Jacques Masumbuko, usanzwe akora mu biro bikuru bya Province ya Sud-Kivu, umwungirije Edmond Manyanga ndetse na Akobe Kamanda, wari ahagarariye Territoire ya Fizi.

Uru rugendo rw’izi ntumwa  rwatunguye abantu bose kuko byari biteganyijweko uyu muhango ukomeye uza kubera mu biro by’iposita nkuru ya Minembwe ariko ukabawarangiriye ku Kibuga c’indege ca Kiziba.

Ruhanga Paul ashikirizwa amabanga.

Paul Ruhanga nyiri guhabwa izi nshingano zo kuyobora ibiro bikuru by’uburezi mu Minembwe, yabwiye Imurenge.com ko yishimiye uyu murimo kuberako udafite inyuguze gusa ahubwo ko Minembwe ibonye bimwe mu bisubizo bigenda biyiganisha kw’iterambere.

Binagana Tegeko, umuyobozi w’itorero rya CEPAC ku Runundu, ni umwe mu bayobozi b’amatorero akorera mu Minembwe bitabiriye ibi birori, nawe yavuzeko Minembwe yabonye kimwe mu bisubizo by’itezambere yashakaga.

Anani userukira amashuri hano mu Minembwe ngo cyarigihe kirekire basenga Imana ngo bazabone iyibiro, akaba yashimyeko bashubijwe.

Tubibutseko muri ibi birori hari hategerejwemwo uhagarari uburezi muntara ya Sud-Kivu ndetse na minisitiri ureba ibijanye n’umutungo muri iyi ntara, Muller Ruhimbika ariko ku mpanvu z’akazi bakaba batabonye uburyo bwo kuba muri ibi birori.

Andi makuru agera kuri Imurenge.com aravugako aba bayobozi bombi bashobora kuzasura aka karere ka Minembwe hagati muri uku kwezi kwa 4 turimo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here