KIGALI, RWANDA – Umuhimbyi windirimbo nyinshi zihimbaza Imana Josue Ngoma aragaragara muri Concert yateguriye abakunzi be kuri rino yinga ku minsi 18/2/2018.
Ngoma wanditse indirimbo ya Alarm Ministries yakunzwe cane yitwa SONGA MBELE, azwiho kuba ari umuhimbyi mwiza windirimbo zihimbaza Imana ndetse umaze kubigiramo ubunararibonye.

Ubusanzwe ntabwo yakunze guhimba indirimbo ngo azigire ize kenshi wasangaga indirimbo ze azihimba akaziha abaririmbyi batandukanye bakazishirahanze, aha twavuga nkindirimbo nyinshi yagiye ahimba akiba mu gihugu c’Uburundi aho wasangaga aziha korari zitandukanye zahariya.
Ngoma yabwiye Imurenge.com ko kuririno yinga ahishiye abakunzi ba Gospel ibintu byinshi doreko buzaba arubwambere bamubona ateguye igitaramo ciwe bwite, akenshi akunze kugaragara mw’itsinda rye rya Alarm ndetse no muyandi matsinda amwiyambaza mu gihe afite ibitaramo.
Mu gitaramo ca Ngoma kandi azanamurika CD ye iriho zimwe mu ndirimbo ze zigera kuri 7 yabashije gufatiramajwi, avugako igitaramo giteguye neza doreko amwe mu matsinda akomeye mu Rwanda azacitabira twavuga nka Alarm Ministries na Gisubizo Ministries.
Bamwe mu bahanzi bazamutse muri muzika ihimbaza Imana nabo yabatekerejeho, ikintu cashimishije abantu benshi, aha twavuga nkumuhanzi Manzi Merci uzwi mu ndirimbo “MAZE KUMENYA UWO NDIWE”, ndetse na Nkomezi Prosper nawe uzamutse ndetse benshi bahamyako afite akazoza keza , uyu akaba azwi mu ndirimbo ye yitwa “SINZAHWEMA.
Ngoma avugako CD yindirimbo ze yayaishize hasi cane kuburyo buri wese azabona uburyo bwo kuyitahana, arasaba kandi abakunzi ba muzika ihimbaza Imana kuza aribenshi kugirango basangire ibyishimo kururuya munsi.
Tubibitseko umuhimbyi Ngoma yatangiye impano yo kwandika indirimbo kera ariko ahagana mu mwaka wa 2006 aribwo yabishize kumugaragaro ndetse atangira kubikora cane .
Abazi indirimbo nyinshi yahimbye bavugako arumwe mu bahimbyi beza kandi indirimbo ze zikaba zihimbanye ubuhanga doreko avanga izikinyarwanda ndetse nigishahili.