Home Blog Page 551

Abasore bakina akabumbu muri Arizona basuye imwe mu masomo akomeye muri Amerika, Harvard University…

2

BOSTON, USA – Kimwe mu byongeye gushimisha abasore bakina akabumbu k’amaguru muri Arizona, Mulenge FC, ngo nuko batewe iteka ndetse bagahabwa amahirwe yo gusura Harvard University, imwe mu ma neveresite akomeye k’umugabane wa Amerika ndetse no ku isi hose.

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’ikipe ya Mulenge FC, Billy Gipanga yatubwiye ko we na bagenzi be batewe iteka no kubona bageze k’urwego rushimishijye rwo guhabwa ubutumire na bamwe mu bantu bakomeye. Yavuze ko atari ibintu bisanzwe kugira ngo batumirwe muri Harvard University ngo nubwo bari basanzwe batumirwa ahantu hatandukanye mu muji wa Phoenix, intara ya Arizona.

Mu magambo ye, Billy Gipanga yagize ati:

Byadushimishija cane kandi byaduteye intege kubona tumaze kugera ku ntambwe nk’iyi yo gusura Harvard University, aho abandi bakinyi biga dore ko aya ari  amasomo akomeye benshi bifuza kugera ho. Ibi ntitworeka kubiha agaciro ahubwo birarenze kuba byiza. – Billy Gipanga –

Mu rugendo rwe yakoze, Gipanga yashoboye kubonana na bamwe mu bayobozi ndetse n’abarimu bigisha kuri iki kigo, Harvard University, aho yatumiwe n’aba bayobozi murwego rwo kuganira nabo kuko aba bayobozi bifuza gufasha iyi kipe ye ayoboye, Mulenge FC.

Mubyo aba bayobozi bifuza gufasha birimo kurebera hamwe uburyo aba bakinyi bahabwa amahirwe yo kujya kwigirayo ndetse n’uburyo bwo kubatera inkunga mubindi bikorwa.

Muri runo rugendo aba bayobozi bakaba basabye uyu muyobozi, Gipanga ko ubutaha bagiye kongera gutumira ikipe yose kugira ngo bazakinire aya masomo umwaka utaha wa 2019. Tubibutse yuko uru rugendo rwari urugendo rw’iminsi ariko kandi Billy avuga ko muri iyo minsi yombi yabashije kwiga mo byinshi kandi yanagiriwe mo n’amahirwe menshi.

Reba uko byari byifashe muri runo rugendo.

Billy Gipanga hamwe n’umwe mu bayobozi bigisha kuri Harvard University…

 

Billy Gipanga hamwe n’umwe mu bayobozi bigisha kuri Harvard University…

 

Umwe mu barimu bigisha ikipe y’abakinyi kuri Harvard University…

 

Nyuma yo gukina akabumbu baganiriye na Billy Gipanga…

 

Abakinyi bakinira Harvard University…

 

 

Menya neza intambara iri kubera muri gurupema ya Bijombo, teritware ya Uvira…

1

MINEMBWE, CONGO – Akarere ka Bijombo kamaze iminsi karimo kuberamo imirwano yahungabanyije byinshi ndetse ihitana abatari bake. Mu bigaragara, havugwa ko ari intambara iri hagati y’Abafulero n’Abanyamulenge, gusa uko iminsi yagiye itambuka niko ikibazo kibyihishe inyuma kigenda cigaragaza.

Abakurikirana neza iyi mirwano iri kubera muri kano karere barahamyako iyi ntambara itariy’amoko hagati y’Abapfurero n’Abanyamulenge nkuko bigaragara. Urebye neza hari ukuboko kutagaragarira bose kandi ariyo nshusho nyayo y’amakimbirane agaragara muri kano karere ka Bijombo.

Biremezwe neza yuko uruhande rumwe rw’izi nyeshamba zirwanira muri kano karere hamaze gufatwa mo bamwe mu barwanyi ba: Forebu, Mai Mai, Red Tabara ndetse na FNL bivugwa ko bose bari kwisuganya kugira ngo barwanye leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Petero Nkurunziza; bivugwa yuko ibi byose babikora mu rujijo aruko babanjije kwitwaza intambara y’amoko mukarere ka Bijombo ndetse binemezwa ko baterwa inkunga na leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame.

Urundi ruhande rukazamo ingabo sza RNC bikekwa ko izi ngabo ziyobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa wahoze ari mu ngabo z’u Rwanda nyuma akaza guhungira muri Afurika y’Epfo. Izi ngabo zivuga yuko zishaka gukuraho icyo zise VIRUS yazonze akerere k’ibiyaga bigari ndetse virus iri no mu mashorishori y’ubumwe bw’Afrika. Izi ngabo biravugwa yuko zifatikanije n’abarwanyi b’Imbonerakure (abasore bakomoka mu gihugu c’u Burundi).

Nubwo ibi byose bikomeje gushirwa mu majwi, ku ruhande rwa leta zose ko ari zitatu: u Burundi, u Rwanda ndetse na Congo nta kintu na kimwe barigera batangaza ahubwo binakekwa ko ibi bihugu byose bizi ibiri kubera mukarere k’imisozi mire mire y’ Itombwe ariko babitera umugongo. Biranakekwa ko k’uruhande rw’ingabo za leta ya Congo (FARDC) bo ngo basa nkaho kera bahawe amabwirizwa ku bijanye n’iyi mirwano iri kubera mukarere ariko bagasa n’indorerezi ziri hagati y’aba barwanyi bose.

Ku bantu bakurikirana ibya politike y’akarere k’Indondo bavuga yuko iyi ntambara iteye urujijo kuko bigaragara ko leta y’u Rwanda n’u Burundi bashaka impamvu zo kugira ngo barwanye umutwe uyobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa binyuze mu ntambara bita iy’amoko atuye akarere k’Indondo (Bijombo). Ibi nti bivugwaho rumwe na bamwe mu bbayobozi b’imihana itandukanye yo ku Ndondo kuko bavuga yuko badashaka ko akarere kabo kaba ikibuga c’imirwano ibihugu bindi biza gukorera akarere bayoboye.

Umuntu utashatse ko amazina ye agaragara yagize ati:

Ariko se ninde ubihombera mo? Nind’ubyungukiramo? Abakongomani basanzwe bakoreshwa byinshi kunyungu z’abandi. Ese ntiwaba uri gukoreshwa nk’isuka kunyungu z’abanya politiki ukazakuka amenyo uzira ubusa? – Umusomyi –

Kuri none abantu batari bake bamaze guta ibyabo aho benshi bamaze guhungira mukarere ka Minembwe. Mu baturage bamaze guhunga abenshi biganje mo abana, abasaza, abakecuru ndetse n’ababyeyi. Biravugwa kandi yuko bamwe mu basore benshi bakomeje guhatwa gufata imbunda kugira ngo bafashe muri iyi mirwano iri kubera mukarere.

 

 

Bwa mbere mu mateka igihugu c’Ububirigi cibuka intwari Patrice Lumumba witangiye igihugu ca Congo…

0

BRUXELLES, BELGIQUE – Ku minsi 30/06/2018 nibwo igihugu c’Ububirigi carangije umuhango wo kwibuka no kuvuga imirimo y’indangagaciro yaranze itwari yitangiye igihugu ca Congo ndetse na Afrika yose ku bumwe, Patrice Lumumba.

Uyu muhango wabereye ku munara (monument) witiriwe iyi ntwari Patrice Lumumba, ari naho imbaga y’abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango mu kwibuka ndetse no guha agaciro iyi ntwari yitangiye igihugu. Mu bitabiriye uyu muhango harimo bamwe bo mu muryango we nabo bavuze ibyiza byarangaga nyakwigendera Lumumba. Uyu muhango wateguwe na leta ya Congo mu bufatanye n’igihugu c’Ububirigi kubwo kwibuka ibihe by’ubukoloni byaranzwe hagati y’ibi bihugu byombi.

Umunara witiriwe Patrice Lumumba wamanitswe i Kinshasa…

Jerome Duval, umwe mu bayobozi bateguye ndetse bakanashira mu bikorwa uyu muhango yagize ati:

Gukomeza kwibuka amateka y’ibihe byatambutse ni intsinzi ikomeye kuri buri wese. Iyo twibutse amateka y’ibihe bibi byaranzwe hagati y’ibi bihugu bidutera agahinda ariko twavuga yuko aya ari amateka y’akahise. Bityo ubumwe bw’Abanyaburayi ndetse na leta ya Congo twishize hamwe kugira ngo twibuke iyi ntwari kuko yakoze ibikomeye. – Jérôme Duval – 

Umuyobozi w’umuji wa Bruxelles, Philippe Close, yabwiye imbaga y’abantu bari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka ko byukuri Lumumba yari intwari mu guharanira amahoro. Yanavuze yuko uyu munara wubatswe ariwo ugiye kuba uwa mbere mu muji aho abagenzi basuye igihugu bazoza basura mbere kuko wubatse neza kandiuteye amatsiko. Tubibutse yuko uyu munara hasize iminsi itari mike wubatswe ariko ukaba washizwe ahagaragara uyu munsi kubwo kwizihiza intsinza ya Patrice Lumumba.

Patrice Lumumba, intwari mu guharanira amahoro muri Congo…

Patrice Lumumba yari ministre w’igihugu wari ushinzwe urubyiruko nyuma aza gusaba kwikukira kuva mu bukoloni mu mwaka w’1960. Lumumba yaje kumenyekana cane nyuma yo kugirana ubusabane n’ibihugu bitandukanye birimo Cuba yari iyobowe na Fidele Castro ari nabwo yaje kugirirwa ishari n’ishami ry’ubutasi bwa Amerika CIA ndetse aza kwicwa. Biravugwa yuko Lumumba yashakaga ko Afrika yose iva mu bu koloni ari nabwo yanje kwihuza na Ernesto Cheguevara wakundaga guharanira amahoro hose ku isi. Lumumba yaje kugambanirwa n’ibihugu bitandukanye kuko babonaga yazanye imbaraga ninshi kandi we ngo ntiyapfukamiraga umuzungu cangwe undi wese udafite guhinduka. Nyuma yaho yajye kugambanirwa na CIA, MI6 (ibiro by’ubutasi by’Ubwongereza) ndetse na n’Igihugu c’Ububirigi ari nabwo yajye kwicwa ku minsi 17/ 01/ 1961.

Lumumba yishwe afite imyaka 35 y’amavuka ari nabwo yajye kwitwa “Umubyeyi waharaniye ubwigenge” kubwo gukunda ndetse no kwitangira amahoro. Lumumba yari umunyeshaka ryinshi kandi yakundaga umuntu wese wifuza impinduka.

 

Dr. Kigabo Mbazumutima akomeje gufata iya mbere mu kuzamura amajambere mukarere ka Minembwe….

0

MINEMBWE, CONGO – Ejo hashize nakane ku minsi 28/06/2018 nibwo hamenyekanye amazina y’abakinyi b’akabumbu k’amaguru bazakina mu gikombe cyitiriwe intwari nyakwigendera Byabagabo Phillipe.

Dr. Kigabo Mbazumutima umwe mu bagabo bategura iki gikombe…

Abayobozi baya makipe ko ari 12 bateraniye hamwe mu nama kugira ngo bahabwe amabwiriza ajanye n’imyiteguro y’iki gikombe cyatanzwe na Padiri Mutware kuva mugihugu cy’ubu Faransa afatikanyije hamwe na Dr. Kigabo Mbazumutima kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Materdei, imwe mu amakipe akina akabumbu mu Minembwe.

Gusa iki gikombe cyihutishijwe iminsi bitewe n’urugendo rw’aba bagabo bombi mukarere ka Minembwe, bityo bikaba biteganijwe yuko imikino yose izaba mu iyinga rimwe gusa. Akabumbu kazatangira ku munsi 01/08/2018 karangire ku minsi 08/08/2018 ari nabwo abazatsinda bazahamwe impano yabo batsindiye.

Ikiwanja bazakinira mo akabumbu…

Abaturage ba Minembwe bakaba bishimiye cyane iki gikombe gusa ngo nuko batagihaye iminsi myinshi kuko ngo bifuza kureba bihagije iyi mikino y’aba basore bakomoka mukarere.

Ndore amazina y’ikipe zizakina muri kino gikombe:

  1. Materdei
  2. Ilundu FC
  3. Kakenge FC
  4. Kahwela FC
  5. New Heba FC
  6. Zamalecke
  7. Ouragan Sport
  8. Nyota kisombe
  9. Foresmi / Kipupu
  10. Victoire de Mangojeo
  11. Sumu Okapi
  12. Kamu

Abaza banziriza abandi muri iyi mikino bazakina niyinga ku munsi 01/08/2018. Buri munsi hazoza hakina amakipe abiri abiri kugira ngo bashobore kurangiza mu iyinga rimwe.

Dore abazatangira gukina niyinga:

  1. Materdei vs Nyota Kisombe
  2. Kamu vs Kahwela.

 

Inzira y’imodoka kuva Bukavu na Minembwe yongeye kuboneka nyuma y’iminsi myinshi yarasibye…

0

MINEMBWE, CONGO – Nyuma y’igihe kire keri abaturage bo mu Minembwe batabona imodoko zituruka i Bukavu,Uvira zigera mu Minembwe, uyu munsi nakane, 06/28/2018 imodoko yambere yageze mukarere ka Minembwe kuva Uvira.

Abaturage bo mu Minembwe bongeye kwishimira isana ry’iri barabara…

Asmani Vital uzwi ku izina rya Kidwere ari mu bantu bagize uruhare rwo kongera gusana inzira iva Uvira na Minembwe. Iri barabara biravugwa ko ahanini ryari rimaze gusiba uhereye aho bita kwa Mulima kugeza mu Mikenke, ariko Asmani afatanije n’ishirahamwe UGEAFI bakaba abaragize uruhare rukomeye kugira ngo bongere basane ndetse banagarure n’umutekano muri iyi nzira yari maze iminsi irangwamo n’ubwibyi bw’abantu bitwaje imbunda.

Tubibutse ko mu minsi mike ishize ishiramye UGEAFI aribwo ryongeye gusana ikiraro ca distriki ya Mushegereza, mukarere ka Lemeraz. Bityo abaturage bo mu Minembwe bakaba bongeye gushimira byimaze yo ishirahamwe rya UGEAFI ndetse na Asmani Vital bongeye gusana iri barabara riva Uvira kugera mu Mikenke.

Abaturage bo mu Minembwe bongeye kwishimira isana ry’iri barabara…

Nyuma yo kumva iki gikorwa co gusana iri barabara, twegereye bamwe mu bayobozi b’ishirahamwe UGEAFI batubwirako bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo borohereze abagenzi ndetse n’abacuruzi  ndetse no kugira ngo bongere bagarure amajambere mu karere. Umwe mu bayobozi ba UGEAFI yagize ati:“Ntakibazo izindi modoko zirashobora kugera hano mu Minembwe”

Iki gikorwa congeye gutera intege abaturage bo makarere ka Minembwe ndetse na bamwe mu bacuruzi bo mu muji wa Uvira bari basanzwe bakorera ubucuruzi bwabo mu Minembwe kuko ngo iki kibazo cy’ibura ry’imodoko mu Minembwe byatumwe agacyiro k’ibichuruzwa kazamuka.

Asmani Vital (Kidwere) we akaba yatanganjywe no kubonako abaturage batashize mo intege nisnhi mu gukora iri barabara kuva mu Mikenke kugera mu Madegu kuko bivugwa yuko iri barabara naryo ryongeye gusenyuka, we abonako mu minsi mike abaturage babaye batarisanye naryo rizosenyuka bikomeye. Bityo akaba ashishikariza buri wese mu kugira uruhare mu gusana iryo barabara rikimeze neza.

Mukurangiza Asmani yasabye abantu bose guhagurikira rimwe maze bagakora ibarabara nkuko rizabazanira iterambere, yongeye no gushimira buri wese wagize uruhare mu gusana ibirabara riva Uvira.

 

Umuhango wo kwibuka inzirakarengane zo mu Gatumba uzabera Dayton, Ohio (ITANGAZO)…

0

DAYTON, OHIO – Umuryango w’abacikacumu bo mu Gatumba, baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gatumba Refugee Survivors Foundation, Inc (GRSF) uramenyesha abanyamuryango bawo bose batuye ku mugabane wa Amerika, inshuti ndetse na buri wese wifuza gufatanya nabo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 14 ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane zo mu Gatumba mu mwaka w’ 2004; ubwicanyi bwahitanye ubuzima bw’abantu basaga 166.

Uyu muhango ukaba uzabera mu muji wa Dayton, muntara ya OHIO, hafi y’inyubako ya Dayton Convention Center (22 E 5th St, Dayton, OH 45402) ku minsi 10/08/2018 kugeza ku minsi 12/08/2018.

Uyu muryango urasaba abanyamuryango bose ndetse na buri wese wakozwe ku mutima n’ubu bwicanyi bw’inzirakarengane kwitabira uyu muhango wo kwibuka ababo biciwe muri iyi kambi y’impunzi.

Muri uyu muhango wo kwibuka hazaba mo gusubira mu mateka kugira ngo abatazi ibyabereye muri iyi nkambi amenye uko izi nzirakarengane zishwe. Hazabaho gutanga ubuhamya ku barokotse ubwo bwicanyi ndetse hazabaho no kugaragaza uburyo abaguye muri iyi nkambi bishwe urubozo bazira uko baremwe.

Tubibutse ko hashize imyaka icumi n’ine (14 years) ubwicanyi bwakorewe impunzi z’Abanyekongo mu nkambi ya Gatumba bubaye. Ubuyobozi bw’abacikacumu bo mu Gatumba, Gatumba Refugee Survivors Foundation, Inc bwatanze ikirego ku miryango mpuzamahanga i La Haye (ICC) ariko na n’ubu abakoze ubu bwicanyi barimo ba Agathon Rwasa na Habimana bari mu Burundi baridegembya; ndetse banahawe imyanya mu buyobozi bw’igihugu.

KANDA HANO ubashe gusoma Urwandiko mu Kingereza rwanditswe n’ubuyobozi wa GRSF

Waba wifuza ibisobanuro bihagije? Andika cangwe wohereze ubutumwa bugufi kuri nimero

  • Esperance Nasezerano
  • +1 470-775-1075
  • Email ni Gatumbas@gmail.com
  • Desire Rusengo
    +1 470-775-1075 cangwa +1 434-284-3237
  • Email ni Gatumbas@gmail.com

 

Abaturage bo mu Gitasha batewe ubwoba n’indege 3 za MONUSCO ziriwe zizenguruka mukirere, ese ni mpamvu ki yatumye izi ndege zija yo?

0

GITASHA, CONGO – Nakazirimwe ku minsi 25/06/2018 haravugwa indege zitatu (Helicopters) za MUNUSCO ziriwe zizenguruka mukirere c’umuhana wa Gitasha. Nubwo tutabashije kumenya impamvu y’izi ndege kuzenguruka mukirere, biravugwa ko abaturage batuye uyu muhana batewe impagarara no kubona imwe muri izi ndege yitura mu muhana wabo.

Imwe mu ndege za MONUSCO yituye mu Gitasha…

Nyuma yo kuzenguruka uyu muhana ku ncuro zitari nke indege imwe muri izi yajye kwitura hasi izindi zisubira iyo zqri ziturutse, bikaba bivugwa yuko ngo zasubiyeyo zerekeza Uvira nkuko bivugwa n’abaturage bo mu Gitasha. Ubwo twaganiraga n’umwe mu baturage bo mu Gitasha yavuzeko kugeza kuri uyu mwanya bataramenye iby’urugendo rwiz’indege, gusa ngo ico bashobora gukeka ngo nuko hashize iminsi mike ingabo za leta (FARDC) zibarizwa muri uyu muhana; aha ni muri groupement ya Bijombo hakomeje kurangwa umutekano muke.

K’urundi ruhande aba baturage bavuga yuko izi ngabo za leta zoba zaraje kukibazo co guhagarika intambara zigize iminsi itari mike ivugwa mukarere ka Bijombo, bityo ngo izi ngabo za leta (FARDC) zikaba ziyambaje ingabo za MONUSCO mu kugarura umutekano muri kano karere ka Bijombo ndetse no munkengero zaho.

Indege zizenguruka mukirere zateye impagarara aba baturage…

Tubibutse ko kuri none imwe mu mihana yo mukarere ka Bijombo bivugwa ko nta muntu numwe uyibarizwamo, ahubwo binavugwa ko hari n’amazu menshi amaze gutwikwa kandi amwe mu matungo yarangwaga muri iyi migana yaburiwe irengero. K’uruhande rwa MONUSCO bo bavuga ko bashaka kugarura umutekano mukarere ka Bijombo gakomejye kurangwamo amacakubiri y’amoko atuye muri kano karere.

Nyuma yo kumva aya makuru, http://www.imurenge.com twashatse kwegera bamwe mungabo za Leta, ariko bitewe n’ikibazo c’umurongo wa telephone ntitwabashije kubaronka. Andi makuru duhabwa avuga ko ngo nubwo ingabo za reta ziri mu Bijombo, abaturage baho ngo bakomejye guhunga kuko bavuga ko intambara igikomeje ariko ngo inzego zishinzwe umutekano zigakomeza kubizeza ibitangaza kandi abantu babo bakomeje guhohoterwa ndetse no kwicwa.

 

Intambara kandi yongeye kuvugwa mukarere ka Bijombo, Kagogo na Chanzomvu…

0

BIJOMBO, CONGO – None ku minsi 25/04/2018 amakuru atugezeho avuga yuko intambara yongeye kurangwa mu karere k’indondo. Imwe mu mihana yongeye kurangwa mo intambara ni umuhana wa Bijombo, Kagogo, Chanzomvu ndetse no mu Masango aho bivugwa yuko uyu muhana wa Masango amazu menshi yatwitswe n’inyeshamba za mai mai.

Bahunze intambara…

Nyuma yo kubura bamwe mu bakozi, umuyobozi w’ishirahamwe Hope Youth Work-Matumaini (HYW-MKV), Ciruza NTAKOBANJIRA Patrice yatubwiye ko abaturage benshi bakomeje gupfa kubwo kubura ubuvuzi. Patrice Ciruza we ngo arifuza ko abagira neza botabara mu kurengera ikiremwa muntu.

Nyuma yo kutubwira aya makuru, Patrice Ciruza yagize ati:

Abantu benshi bakomeje gupfa kubwo kubura imiti y’ubuvuzi, kandi tuzi aho iyo miti ishobora kuba iri. Ariko se leta ya Congo ko icecetse cane kandi aba bantu bapfa? Ese bo ntibibatera isoni kubona impanja n’ababyeyi bapfa kandi abandi barara mu bihuru? Twe nk’ishirahamwe riharanira amahoro twiyambaje amashirahamwe y’abagira neza nka OCHA, MONUSCO na ariko nanone ikibazo c’umutekano ntikirakemuka. – Patrice Ciruza –

Mu magambo ye Patrice Ciruza yakomeje gusaba inzego z’umutekano cane cane Police, n’ingabo z’igihugu kugira ico bakoze kugira ngo barengere ubuzima bwa kiremwa muntu.

Yongeye mu magambo ye ati:

Turibaza cane impamvu abana, abasaza, ababyeyi barara mu bihuru ndetse abandi badasiba kwicwa ariko leta yo itabitaho cangwe ngo ibashakire umutekano. Ese leta nitaturengera turaba abande ko leta ariyo duteze mo umutekano? – Patrice Ciruza –

Akimara kutubwira aya makuru, Patrice Ciruza yagize ati “Uyu mwanya tuvugana umuhana wo mu Masango ndetse n’indi ihegereye imaze gusha kandi abaturage bose bahungiye mu bihuru, ibi kandi bikaba bikomeje gudutera impungenge ko andi maraso agiye kumeneka mu gihugu.

Bamwe mu baturage bo mu Masango bahungiye mu bihuru…

Patrice Ciruza arasaba buri wese kwibuka aho akomoka kugira ngo aharanire amahoro kugira ngo amaraso ntiyongere kumeneka hose mu gihugu.

Tubibutse ko inka, ihene ndetse n’intama zimwe zaburiwe irengero kandi bikekwa ko zoba zariwe na bamwe mu barwanyi cangwese buri wese uri ku rugamba.

Ikindi caha gikomejwe kurangwa muri izi ntambara ngo ni akarengane ku bana b’abakobwa bakomeje gufatwa ku ngufu n’abitwaje imbunda. Ibi ngo akaba abona ko ari ibintu bigayitse kandi biteye isoni kuvuga ngo umwana wo karindiwe umutekano niwe uri guhohoterwa.

Nyuma yo kuganira na http://www.imurenge.com, Patrice Ciruza yavuze ko yifuza ko leta igira ico ikoze kugira ngo irengere ubuzima bwa kiremwa muntu.

 

 

Impunzi zirenga 100.000 z’Abarundi n’Abanyarwanda ziracabarizwa muri Kivu y’amaj’epfo…

0

RDCONGO, SUD-KIVU – Ibi byatangajwe nagatatu ku minsi 20/6/2018, ubwo isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’impunzi.

Intara ya Kivu y’amaj’epfo yonyine ikaba ituwe n’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda bagera kuri 100.000, nkuko komisiyo y’impunzi, CNR yabitangaje.

Nk’uko Augustin Bulimuntu Kikuni, umuyobozi wa CNR mu muji wa Bukavu yabwiye abanyamakuru ko impunzi z’Abarundi bagera kuri 45.000 babarizwa muri Kivu nkimpunzi mu gihe Abanyarwanda  bagera Kuri 41.000.

Umuji wa Bukavu ugaragaramo  impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda bagera kuri 1,312  aba bakaba bakurikiranwa na CNR mu nshingano zayo.

Imibare yasohotse mu kwezi kwa 5 mur’uyu mwaka, yagaragajeko zimwe mu mpunzi zabashije gukwirakwira mu duce dutandukanye twa Kivu y’amaj’epfo cane muri Teritwari za Fizi na Uvira; utu duce twombi akaba arinatwo tuguma tugaragaramo intambara ndetse n’abaturage baho bakaba bahunga buri munsi bava mu byabo.

Impunzi zibarizwa mu nkambi zihabwa ubufasha butandukanye harimo kwivuza ku buntu, kwiga ku buntu ndetse n’ibindi byinshi bagenerwa ku buntu.

Kugeza ubu CNR ivugako ikomeje kuvugana na leta ya Congo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo kugirango izi mpunzi zose zitabweho doreko imfashanyo yabagenewe igenda igabanuka cane ku mpunzi zikomoka mu gihugu c’Urwanda.

 

ZONGO: Imodoka ya Me. Azarias Ruberwa yakoze impanuka ariko bose bavamo ari bazima…

0

ZONGO, CONGO – Ku minsi 22/06/2018 imodoka yari itwaye aba ministres i Zongo yakoze impanuka ariko Imana ikinga ukuboko bose bavamo ari bazima. Hari mu masaha ya mugitondo ubwo imwe mu modoka yari itwaye Azarias Ruberwa (ministère de la décentralisation) yakoze impanuka umbwo yari yerekeje mu birori byo gushira ahagaragara imwe munzu yubatswe n’ibiro bitanga umuriro (electricité), hydroelectric station II.

Imodoka ya Me. Azarias Ruberwa yakoze impanuka…

Muri iyi modoka biravugwa ko hari harimo abantu batandukanye ndetse harimo n’abana bato, ariko muri bo hakomeretse umwe mu barinda umutekano wa ministre Azarias Ruberwa.

Nkuko byemezwa n’umwe mu bari aho iyi mpanuka yabereye, yavuze yuko ubwo aba bose bari bagiye kwizihiza bino birori, imodoka ya Me. Azarias Ruberwa yagonze kandi ngo igitangaje nuko ibarabara ryari rizima, gusa ngo biremezwa ko feri cangwe bimwe mu byuma by’imodoka bishobora kuba aribyo byagize ikibazo bityo ngo iyi modoka ikora iyi mpanuka.

Ifoto – http://www.actualite.cd

Nta muntu numwe wigeze ahasiga ubuzima nkuko byamezwa kandi n’ababyiboneye, ariko biravugwa yuko izindi modoka zagonzwe n’iyi ya ministre zagize ikibazo ariko nta muntu numwe mu bari bazirimo wahasize ubuzima.

Nubwo iyi mpanuka yabaye, biravugwa ko aba bakomeje urugendo rwabo kandi bashika mu birori hakiri kare ndetse ibi birori byahise bikomereza ho.